Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Iran na United States, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adashobora kwihanganira icyaba ari cyo cyose cyagerageza gutera ubwoba igihugu cye, by’umwihariko ku bijyanye n’ikorwa ry’Ubwikorezi mu Muhora wa Hormuz.
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu, aho yavuze ko n’ubwo ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje kandi abyita “byiza cyane”, hari imipaka Amerika idashobora kurenga, cyane cyane ku mutekano wayo n’inyungu zayo.
Trump yavuze ko ibyo Irani ikora ari “ukwiteza ibibazo ubwayo nk’uko byagiye bigaragara mu myaka 47 ishize.”
Ibi bibaye nyuma y’uko igisirikare cya Irani gitangaje ko cyongeye kugenzura uwo muhora, gishinja Amerika kugota ibivuko byayo, ibintu cyise guhonyora amasezerano y’agahenge.
Ku ruhande rwa Irani, abayobozi bavuga ko Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungwa kugeza igihe Amerika izakuriraho ingamba zo gukumira amato yinjira cyangwa asohoka ku bivuko byayo.
Hagati aho, ingabo za Amerika zatangaje ko zizakomeza kugenzura amato agenda cyangwa ava ku byambu bya Irani, mu gihe Donald Trump ashimangira ko ibi bizakomeza kugeza habonetse umwanzuro w’amahoro.
Nubwo impande zombi zivuga ko ibiganiro biri kugenda neza, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kongera umwuka mubi. Ku wa Gatandatu, ingabo zirwanira mu mazi za Irani zarashe ubwato bwanyuraga muri uwo muhora, nyuma yo gutangaza ko ziwugenzura.
Trump yavuze ko ibi ari ibikorwa by’iterabwoba bidashobora kwihanganirwa.
Icyakora, igisirikare cya Irani, binyuze mu ishami rya Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), cyavuze ko amagambo ya Trump “nta gaciro afite.”
Ku ruhande rwa politiki muri Amerika, bamwe mu batavuga rumwe na Trump bakomeje kumunenga. Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida wa Amerika, yavuze ko Trump yinjijwe muri iyi ntambara na Benjamin Netanyahu.
Mu ijambo yavuze mu gikorwa cyo gukusanya inkunga, Harris yagize ati: “Yinjiye mu ntambara abaturage ba Amerika badashaka, kandi bishyira mu kaga abasirikare bacu.”
Trump ntiyahise amusubiza, ariko yashimangiye ko Israel ari inshuti ikomeye ya Amerika, ayivuga nk’igihugu gifite ubushake, ubutwari n’ubushobozi bwo gutsinda mu bihe bikomeye.