Guverinoma ya Uganda yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga umuti mushya witwa Lenacapavir, ugamije kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA, mu rwego rwo kongera imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo kimaze igihe kirekire gihangayikishije isi.
Uyu muti uterwa inshinge kandi ufatwa rimwe mu mezi atandatu, bikaba bivuze ko uwawuhawe awufata kabiri gusa mu mwaka. Ubushakashatsi bwerekana ko ushobora kurinda ubwandu ku kigero kiri hejuru cyane, kigera hafi kuri 100%.
Umuti wa Lenacapavir ukora ute? Iyo winjiye mu mubiri, ufasha gutuma Virusi itera SIDA idashobora kwiyongera cyangwa gukwirakwira, bityo ikabura uko igira ingaruka ku buzima bw’uwawuhawe.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 18 Mata 2026 mu Mujyi wa Lira, uherereye mu Majyaruguru ya Uganda.
Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kurandura SIDA muri icyo gihugu bitarenze umwaka wa 2030.
Yagize ati: “Uyu munsi ni umunsi w’amateka kuri Uganda. Lenacapavir igiye kudufasha cyane cyane kurinda abari mu byiciro byugarijwe cyane n’iki cyorezo.”
Yasobanuye ko uyu muti uzatangira gutangwa mu byiciro, hibandwa ku turere dufite umubare munini w’abandura SIDA, kandi ko amavuriro 103 yamaze guhugurwa ku kuwutanga.
Biteganyijwe ko ayo mavuriro azagera kuri 300 mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.
Minisitiri Aceng yibukije ko Lenacapavir atari urukingo rwa SIDA, ahubwo ari umuti wo kwirinda ubwandu. Bityo, abakoresha uyu muti bagomba gukomeza gukoresha agakingirizo no kwisuzumisha kenshi.
Yagize ati: “Uyu muti nturinda inda zitateganyijwe cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni ngombwa gukomeza kwirinda.”
Uganda imaze gutera intambwe igaragara mu kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA, aho bwavuye ku bantu ibihumbi 96 mu 2010 bukagera ku bihumbi 37 mu 2025. Icyakora, mu rubyiruko ubwandu buracyari hejuru.
Lenacapavir biteganyijwe ko izafasha cyane mu kugera ku bantu benshi, by’umwihariko abari mu byiciro byugarijwe cyane, bityo igafasha kugabanya ubwandu bushya mu gihugu no mu karere.
Iyi gahunda ishyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga irimo Ikigega Global Fund, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’abandi bafatanyabikorwa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Global Fund bikomeje gushyira imbaraga mu gukwirakwiza uyu muti wakozwe n’uruganda Gilead, aho biteganyijwe ko uzaba umaze kugera ku bantu barenga miliyoni eshatu mu mwaka wa 2028.