Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore w’imyaka 31 n’umusambane we, bakekwaho kwica umugabo w’uyu mugore w’imyaka 34 bamukubise agafuni.
Icyaha bakurikiranweho
cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31/03/2026 mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka
Kirimbogo, Umurenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu ubwo uyu mugore yacungaga
umugabo we asinziriye agahamagaraga umusambane we ngo aze amufashe kumwica.
Mu ibazwa rye nk’uko iyi
nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uyu mugore avuga ko umugambi wo
kumwica bawucuze nyuma y’uko umugabo we avumbuye ko afite undi mugabo
basambana.
Yasobanuye ko yagiye inama
n’uwo musambane we ko bagomba kumwica kugira ngo bajye basambana ntacyo
bikanga. Avuga ko mu kwica umugabo we, bamusanze mu nzu asinziriye, umusambane
we agafata icyuma akakimutera munsi y’ugutwi, nawe agafata agafuni
akakamukubita mu gahanga agahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.