Umuyobozi w’ingabo za Sudan akaba anayoboye Inama Nkuru y’Igihugu Géneral Abdel Fattah al-Burhan, yageze ku wa Mbere mu mujyi wa Jeddah muri Arabiya Sawudite, mu ruzinduko rugamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu gihugu cye.
Mu gihe ari
muri uru ruzinduko, Abdel Fattah al-Burhan yahuye na igikomangoma cy’umurage
cya Arabiya Sawudite , Mohammed Bin Salman, bagirana ibiganiro byibanze ku
ntambara imaze imyaka irenga itatu ibera muri Sudan.
Ibiganiro ku
mutekano wa Sudan
Nk’uko
byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Arabiya Sawudite , impande zombi
zashimangiye akamaro ko kurinda umutekano n’ituze bya Sudan, kubungabunga
ubusugire bw’igihugu ndetse no kurinda ubumwe n’ubwigenge bwacyo
Ibi biganiro
byitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru bo mu bwami bwa Arabiya Sawudite ,
bigaragaza uburemere bw’iki kibazo ku rwego mpuzamahanga.
Arabiya
Sawudite isanzwe ifite uruhare mu gushaka ibisubizo by’amahoro muri Sudan.
Mu mwaka wa
2023, yakiriye ibiganiro hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support
Forces (FSR), nubwo bitagejeje ku masezerano arambye yo guhagarika imirwano.
Intambara yo
muri Sudan ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’ubukungu, abaturage
benshi bakaba barahungiye mu bindi bihugu cyangwa bagasigara mu buzima bugoye.
Uru
ruzinduko rwa Abdel Fattah al-Burhan rufatwa nk’intambwe nshya mu gushaka
igisubizo kirambye cy’iki kibazo, nubwo inzira igikomeye.