Perezida
Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bwami bwa Asante bwo muri
Ghana, ziyobowe n’igikomangoma Oheneba Yaw Otchere, gihagarariye Umwami
w’Ubwami bwa Asante (Asantehene).
Izi ntumwa
zakiriwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, muri Village Urugwiro.
Mu biganiro
bagiranye, Perezida Kagame n’aba bashyitsi baganiriye ku buryo bwo kurushaho
guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Asante, by’umwihariko
mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Impande
zombi zagaragaje ko hari amahirwe menshi yo kwagura ubu bufatanye, hashingiwe
ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Ghana.
Umwami
Otumfuo Nana Osei Tutu II yatangiye kuyobora ubu bwami ku wa 26 Mata 1999 nyuma
y’uko nyirarume Otumfuo Opoku Ware II yitabye Imana.
Umwami
Otumfuo Nana Osei Tutu II ari mu bubashywe cyane muri Ghana haba mu bijyanye
n’umuco no mu buyobozi bwa Ghana bw’uyu munsi, kuko afatwa nk’ikimenyesto
cy’ubumwe bw’abo muri Ashanti.
Ubucukuzi
bw’amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo
biri mu by’ingenzi biteza imbere ubukungu bw’Ubwami bwa Ashanti.
Ubufatanye
bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Ashanti, bwiyongera ku mubano warwo na Ghana, ubu
bwami bubarizwamo, usanzwe uhamye.
U Rwanda na
Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo
gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano.
Bifite kandi
ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari
n’ubucuruzi.
U Rwanda
rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade
yayo mu Rwanda mu 2024.