Itariki 21 Mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu kuko hishwe abarenga ibihumbi Magana abiri (200,000) umunsi umwe
Ku tariki
nkiyi Nyamagabe Kwibuka ku nshuro ya 28
Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira inzirakarengane zishyinguye I Murambi
zirenga ibihumbi 50,000.
Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene BIZIMANA yahaye
ikiganiro abari bitabiriye icyo gikorwa,
yasobanuye ko Murambi yaranzwe n'iyicwa ry'Abatutsi kuva muri 1963 ari nabwo
bwa mbere imvugo Jenoside yakoreshejwe n'amahanga harimo abadiplomates
b'Ubufaransa n’Ububiligi, Prof Vuillemin n'abamisiyoneri bari mu Cyanika.
Yavuze ko kandi muri 1973, umwihariko waranze icyahoze ari Perefegitura ya
Gikongoro, harimo iyirukanwa ry'abanyeshuri b'Abatutsi mu mashuri ndetse
n'abakozi b'Abatutsi bakirukanwa mu kazi bivugwa ko ngo bari bamaze kuba benshi
muri ibyo byiciro byombi bityo hagakurikizwa icyo bise “iringaniza”.
Yagaragaje
kandi ko nubwo Intara y'Amajyepfo yabayemo ubwicanyi bukabije mu gihe cya
Jenoside ndetse ikaba yaranavukagamo abayobozi benshi bijanditse muri Jenoside
nka Pauline Nyiramasuhuko, inavukamo intwari zitandukanye zitandukanyije
n'ikibi nka Mutara III Rudahigwa, Madame Agathe Uwiringiyimana, Felecité
Niyitegeka wahishe Abatutsi mu Kigo cy'ababikira ku Nyundo, Michel Rwagasana,
Sipiriyani Rugamba, Minisitiri Frederic Nzamurambaho n’abandi.
Ahandi
hiciwe Abatutsi ku wa 21 Mata 1994:
1. Inama
y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku isi yatse inshingano MINUAR
igabanya umubare w’abasilikare bayo mu Rwanda
Tariki ya
21/4/1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912
uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250
gusa. Nyamara, buri munsi Jenerali Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga
raporo Umuryango w’abibumbye avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu
Rwanda. Dallaire yavugaga ko umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana
n’interahamwe zari zimeze nka « virus » imeze nka nkongwa itakigira
gitangira. Ayo makuru, Umuryango w’abibumbye ntiwayahaye agaciro, wafashe
icyemezo cyo gutererana Urwanda, abicwa baricwa ku manywa y’ihangu.
2. Abatutsi
biciwe i Murambi, Gikongoro, Nyamagabe
Ubwo
Jenoside yatangiranga mu duce dukikije I Murambi, abatutsi baho batangiye
kuhahungira bavuye Mudasomwa, Kinyamakara, Musebeya, Muko no mu yandi ma
komini.
Abazaga i
Murambi abategetsi babo bababwiraga ko ariho bazabasha kubarindira umutekano
bari hamwe nyamara byari ukubabeshya kuko ubwo uwari perezida wa Leta yiyise
iy’abatabazi SINDIKUBWABO Theodore ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’iyo Leta
Jean KAMBANDA baje ku Gikongoro batanga amabwiriza yo gutangiza Jenoside.
Nyuma y’iyo
nama nibwo abategetsi bashishikarije abatutsi kuza I Murambi bababeshya ko
bazacungirwa umutekano. Abari bahungiye ahantu hatandukanye ku biro
by’amakomini na za Kiliziya n’insengero hamwe n’abari bahishwe n’abahutu
bajyanywe I Murambi hakoreshejwe imodoka abandi bakizana. Aho bacaga hose bajya
I Murambi baterwaga amabuye n’interahamwe. Bageze I Murambi, Interahamwe,
zatangiye guca amatiyo yahazanaga amazi kugira ngo bicwe n’umwuma bazaze kubica
nta mbaraga bagifite.
Babonye ko
bagiye kwicwa n’inzara nibwo bigiriye inama yo kubaga inka nkeya muzo bari
bahunganye kugira ngo babone icyo barya. Ubwo abajandarume barababwiye ngo
nibabanze bibare bamenye umubare wabo kugira ngo babakire ubufasha ariko n’ubwo
baje kubaha umuceri waje kuba mucye bitewe n’ukuntu bari benshi kuko bageraga
ku bihumbi mirongo itanu (50.000).
Muri iyo
minsi, hazaga ibitero by’interahamwe bakarwana nabyo bakoresheje amabuye
bigasubirayo. Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21/4/1994 nka saa cyenda nibwo
abajandarume babanje gutera grenade no kurasa amasasu mu mpunzi z’abatutsi,
maze Interahamwe, aba CDR n’abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu
n’udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n’amasasu ndetse n’abari babaye
inkomere.
Abantu
bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye I Murambi basaga ibihumbi
50,000 ni uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro BUCYIBARUTA Laurent (uba mu
Bufaransa), SEMAKWAVU Felicien wari Burugumesitiri wa Komini Nyamagabe,
Captaine Faustin SEBUHURA wayobora Jandarumori ya Gikongoro, Colonel SIMBA
Aloys, Justin AYURUGARI wayoboraga Electrogaz Gikongoro, Venuste NYOMBAYIRE
wayoboraga ikigo cy’abana cya SOS Gikongoro, David KARANGWA wari grefiye mu
rukiko rwa kanto ya Gikongoro, Celse SEMIGABO wari prokireri ku Gikongoro,
Alufonsi NSENGUMUKUZA wakoraga muri Electrogaz, abajandarume n’interahamwe
zirimo, Munyangoga wakoraga muri Electrogaz, Musekura Aloys, Ngirumpatse
Venuste n’abandi.
I Murambi
niho hanabaye inkambi y’ingabo z’abafaransa muri Zone turquoise aho bavugaga ko
baje gucungira umutekano abatutsi bicwaga ariko siko byagenze kuko abatutsi
bake bari bararokotse bagiye I Murambi ariko bagashimutwa, bakicwa
n’interahamwe kandi abafaransa ntacyo babikoragaho. Bamwe mu bafaransa
basambanyije abakobwa n’abagore b’abatutsi ku ngufu, banakora ibindi byaha
bitandukanye nkuko byagaragajwe na raporo ya Kimisiyo Mucyo. Ubwo izo Ngabo
zasozaga ubutumwa bwazizanye zasabye abantu bari aho mu nkambi I Murambi
kwambuka bakajya muri Kongo bizezwa kuzabafasha kugaruka mu Rwanda. Abari
bamaze gukora Jenoside barabaherekeje babajyana Kongo hamwe n’izindi mpunzi
nyinshi kuko bazibwiraga ko Inkotanyi zizabica ariko byari ukugira ngo zibone
abo abicanyi bazagira ingwate ubwo bazaba bageze mu mashyamba ya Kongo.
I
Murambi mu rwibutso hakaba hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe
abatutsi basaga ibihumbi 50,000 bahiciwe ndetse n’abimuwe mu rwibutso rwa
Gasaka.
3. Iyicwa
ry’Abatutsi kuri paruwasi Gatorika ya Cyanika, Nyamagabe
Kuri iyi
Paruwasi hafite amateka yihariye cyane ku batutsi kuko mu 1963 habaye ubwicanyi
bukomeye bwibasiye Abatutsi bari bahatuye bikanandikwa muri za raporo
mpuzamahanga no mu itangazamakuru ko ari jenoside. Abanyarwanda bose bayise
noheri y’amaraso.
Kuva
1990-1994 abatutsi batuye mu Cyanika bongeye gutotezwa cyane biyobowe na
Burugumesitiri wa Komini Karama Desire NGEZAHAYO, bitwa ibyitso by’inkotanyi
nkuko babikorewe 1963 babita ibyitso by’inyenzi abandi barafungwa.
Ku wa
08/4/1994 impunzi zatangiye kuba nyinshi kuri paruwasi ziturutse muri Komini
Karama, Kinyamakara, Nyamagabe, Rukondo, Karambo n’ahandi bakakirwa na padiri
Yozefu NIYOMUGABO. Impamvu abenshi bahahungiye nuko Burugumesitiri NGEZAHAYO
n’abakonseye bazengurutse Komini bagasaba abihishe bakoresheje indangururamajwi
guhungira kuri paruwasi bababeshya ko ariho bazabarindira umutekano.
Kuwa
11/4/1994 Superefe wa superefegitura ya Karaba Yozefu NTEGEYINTWARI yakoresheje
inama n’ababurugumesitiri ba Komini Rukondo, Karama na Kinyamakara ku kibuga
cy’umupira cya Cyanika ahitwa i Murizo, banoza umugambi wo kwica abatutsi. Hari
kandi umutwe w’ibyihebe wari wariyise minwari (MINUAR) wari uyobowe n’abitwaga
NTAGANIRA Emmanuel bitaga Muturage na Rubera bagahabwa intwaro na Col Simba
bahuriraga kubiro byabo byari kuri komini Karama nabo bakazishyikiriza abaturage.
Uyu mutwe niwo wari ushinzwe kwica abatutsi no gutabara aho byananiranye kuko
na mbere yuko bicwa bari babanje kubateramo grenade bikozwe n’uwitwa Kazungu
wari interahamwe.
Mu rucyerera
rwo kuwa 20-21/4/1994 nibwo abatutsi bari bahungiye i Murambi bishwe maze
abicanyi barangije bajya mu Cyanika kuwa 21/4/1994 nka saa yine za mu gitondo,
maze interahamwe zifatanyije n’abajandarume zitera amagerenade mu mpunzi zari
zahungiye kuri paruwasi, abandi bakoresha intwaro gakondo mu kwica abatutsi.
Icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 35,000 bakaba bashyinguye mu rwibutso
rwa Cyanika.
Abategetsi
bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa byo kwica abatutsi bari
bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Cyanika barangajwe imbere n’uwari perefe wa
perefegitura ya Gikongoro Laurent BUCYIBARUTA, Col SIMBA Aloys, Superefe Yozefu
NTEGEYINTWARI, Burugumesitiri NGEZAHAYO Desire, Depite HANYURWIMFURA Marc,
MUNYANDINDA Joel umugenzuzi w’amashuri abanza ya Komini Rukondo, NKURIKIYIMANA
Jean Bosco wari umuyobozi wa Centre de Sante ya Cyanika, Charles UGIRINDEGE
wari assistant bourgmestre wa Rukondo, muramu we SEBAKIGA Jean Bosco alias
Kinigamazi wari veterinaire wa Komini Karama, MUNYANEZA Jean Bosco wari IPJ
kuri Komini Karama, MPAKANIYE Froduald wari encadreur wa Komini Karama, Jean
Baptiste KAYIGAMBA wakoraga kuri Centre de Sante ya Cyanika, GAHAMANYI Callixte
wari umucuruzi, abakonseye barimo MUNYANKINDI Callixte, BASHIMUBWABO Jean
Baptiste, MURINDABABISHA wari Diregiteri wa G.S Cyanika, HISHAMUNDA Charles
wari encadreur w’urubyiruko ku Gikongoro, GATARI Jean Damascene wari agronome,
GASHARA Alphonse umwarimu i Mbazi, NZUNGIZE Azaria wari sekreteri kuri
superefegitura ya Karaba, KAREKEZI Kizito umunyeshuri muri Kaminuza akaba yari
n’umukinnyi wa Mukura, MAGEZA Onesphore umupolisi wa Rukondo, MUDENGE Yuvenali
(reserviste), abapolisi HABIMANA na MUNYANEZA Sipiriyane na bamwe mu ba
resiponsabure ba za selire za segiteri Cyanika, Kibingo, Gitega, Ngoma,
Muganza, Kiraro, Kiyumba na Nyanzoga.
Interahamwe
zagize uruhare runini mu kwica Abatutsi mu Cyanika ni : DEMOKARASI
Joseph alias Rubera, ULINZWENIMANA Etienne alias Kazungu, NTAGANIRA Emmanuel
alias Muturage, NKURIZA Anastase alias Serufirira, KABERA Vianney na mukuru we
GASURIRA, NIZEYIMANA Athanase alias Musebeya, MUSONI Anselme, MUGAMBIRA
Apollinaire, BIZIMANA alias Munyu, KARAMIRA Maurice, KAYIHURA Joseph, MUGENGA
Joseph, MUBIRIGI Zakariya, RWAMAKUZA Cyriaque, RUDAHANWA Telesifore, BUKEYE
Alfonsi, MUTAJUGIRE Francois alias Rupajyama, MIYERI, NAMBAJE Alfonsi, Aloyizi
SEKAGANDA mwene Ntwarabashi, RUTEBUKA Martin, RWAGASANA Venant, BIZIMANA alias
Nderema, MUHAYA Mwene Mishogoro, Dominiko mwene Busizori, RUKARA Mariko,
SENYANA mwene Butuyu, n’abandi.
4. Abatutsi
biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Kaduha, Nyamagabe
Paruwasi ya
Kaduha iri mu cyahoze ari Komini Karambo, Superefegitura ya Kaduha,
perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi bari bahahungiye bahateze amakiriro bari
baturutse mu makomini atandukanye ariyo Komini Muko, Musange, Karambo na
Musebeya. Abatutsi batangiye kuhagera ku itariki ya 8/4/1994. Bigeze ku itariki
ya 17/4/1994 umujandarume wari uhari yabatse intwaro gakondo zose bari bafite
ababwira ko babarinda. Mbere y’iyo tariki basangiraga ibyo bahunganye ariko
umubikira w’umudagekazi wayoboraga Centre de Santé witwaga MILGHITA agatekera
abana igikoma. Abapadiri bari bafite umuceri ariko babicisha inzara kuko
umupadiri w’umurundi wahabaga witwaga Nyandwi Athanase Robert yari mu bategura
umugambi wo kubica.
Ku itariki
ya 20/4/1994 uwo mupadiri yabasabye kugura uwo muceri, ikilo bakakigura
amafaranga 5 kandi azi ko bagiye kubica. Amafaranga bari bafite bahise
bayakoresha bawugura barayamara.
Ku itariki
ya 21/04/1994 haje igitero kinini cyane kirimo abajandarume, abavuye mu
gisirikare n’abicanyi bavuye mu makomini ya Muko, Karambo, Musange, Musebeya
bafite intwaro zitandukanye kandi nyinshi bagota aho impunzi ziri. Abatutsi
bagera ku 45,000 biciwe i Kaduha kuri paruwasi gaturika uwo munsi harokoka
bacye cyane.
Ubwicanyi
bwashishikajwe kandi buyoborwa n’abantu b’injijuke barimo Padiri Nyandwi
Robert, superefe Joachim Hategekimana, umukozi w’umushinga PDAG bahimbaga
Katasi wabaye ikirangirire mu kwica i Kaduha, Ngezahayo Straton wahoze ari
umusirikare mu ngabo zatsinzwe, Karangwa François umukozi w’urukiko, uwahoze
ari umusirikare witwa Gerivasi, Kayihura Albert wari Burugumestri wa komini
Muko, Interahamwe yitwaga Rukokoma, Ntawera, Matabaro,.. bafatanyije n’izindi
nterahamwe kimwe n’abanyeshuri bo mu Ruhengeri bari barahahungiye ubwo urugamba
rwo kubohora Igihugu rwarimo rukomeza. Abo bose bari bayobowe n’abajandurume
bavuye ku Gikongoro ku itariki 8/4/1994 bahabwa amabwiriza na Colonel SIMBA
Aloys wari ushinzwe ikiswe defence civile muri Gikongoro na Butare.
Kugeza
ubu umubare w’abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha umaze kugera ku
47.311. Muri aka gace bakomeje kwica abari bararokotse kuko Kaduha yari mu gace
kagenzuwe n’ingabo z’Abafaransa mu kiswe Zone Turquoise bituma ingabo za
FPR-Inkotanyi zitahagera.
5. Abatutsi
biciwe ahantu hatandukanye muri Komini Ntongwe, Ruhango
a)
Mu misozi yo muri Ntongwe
Tariki 18-19
kugeza kuri 20/04/1994 hari Abatutsi bagiye ku misozi bagerageza kwirwanaho.
Aho twavuga ku musozi wa Nyiranduga, ahahuriye Abatutsi benshi
baturukaga Gisali na Kibanda, Mbuye, Ndetse na Mukinga mu yahoze ari
Komini Mugina, aho birwanyeho bakamara iminsi ine (4) barwanya ibitero
byabateraga bakabinesha nyuma hakaza Burugumesitiri Kagabo Charles wari uwa
Komini Ntongwe n'uwari superefe wa Superefegitura ya Ruhango witwaga Placide
Koroni ndetse n'Abajandarume, babwira Abatutsi ko bajya kuri Komini bakabona
uko babarinda neza naho wari umugambi wo kubona uko babicira hamwe.
Akandi
gasozi Abatutsi birwanyeho ni agasozi ka Gacuriro ya Nyakabungo, ariko
bahavanwa na Burugumesitiri Kagabo ababwiye ko bajya kubarindira kuri Komini,
ariko ari amayeri yo kugira ngo babice. Hari ku italiki ya 19/4/1994.
Ahandi ni
Ntungamo ya Kayenzi muri Nyabitare. Barwanye n’interahamwe bakoresha amacumu,
imiheto cyane cyane amabuye, nyuma haza ibitero by’izindi nterahamwe zivuye
Nyakabungo no muri segiteri ya Ntongwe zibakwiza imishwaro, bamwe bakomeza
Tambwe na Ruhango abandi zigenda zibica umugenda.
b)
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe
Abatutsi
batangiye kuhahungira kuva ku italiki ya 10/4/1994 kuko Abahutu bari batangiye
kubatwikira, kubica no kurya inka zabo. Ku dusozi tumwe Abatutsi batangiye
kwirwanaho ariko uwari burugumesitiri wa Komini Ntongwe Kagabo Charles na
superefe Placide Koloni bifashishije aba konseye b’amasegiteri babohereza kuri
Komini bababeshya ko babarindirayo. Abatutsi ba nyuma bageze kuri Komini tariki
ya 19 na 20/4/1994, n’abari bihishe ahandi, bagiye kuri Komini bagendeye ku
karimi keza ka burugumesitiri Charles Kagabo na superefe Placide Koloni batazi
ko ari umugambi wo kubarimburira hamwe wateguwe kare.
Kuva tariki
17-18 na 19/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini babanje kwirwanaho uko
bashoboye bakoresha amabuye bagasubizayo ibitero byabateraga kugeza ku itariki
20/04/1994. Burugumesitri Kagabo Charles na superefe Kolini Placide, uko
bakusanyirizaga Abatutsi kuri Komini Ntongwe ni ko bakusanyaga n’abicanyi:
interehamwe zambutse Bugesera, abarundi bava mu nkambi i Nyagahama ndetse
n’abaturage n’abajandarume Kagabo yari yagiye gusaba i Nyanza. Bose bahuriye kuri
Komini Ntongwe mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 rishyira 21/04/1994 bagaba igitero
ku Batutsi barabarimbura. Iki gitero cyateguriwe mu nama zabereye i Mutima
hagati y’italiki 17 na 19/4/1994 zari ziyobowe n’abajandarume, harimo na
burugumesitiri Kagabo n’abarundi b’impunzi. Bashatse ahantu banyura hihishe
kugira ngo bikubite ku Batutsi bari kuri komini batababonye. Baciye Gako ako
kunyura Nyakabungo kugira ngo Abatutsi batumva urusaku rw’imodoka bagahunga,
bageze Mutima, bahagaritse imodoka bagenda n’amaguru bayobowe na Kagabo.
Mu ijoro ryo
ku wa 20/4/1994 ibitero byose byahuriye kuri komini nijoro kugeza kuri
21/04/1994 Abasirikare n’abapolisi barashe mu kivunge amasasu menshi batera na
grenades, abageragezaga guhunga bagasanga abari bahagaze n’imihoro n’izindi
ntwaro gakondo bakabica ku buryo bigaragara ko ubwicanyi bwari bwateguwe
neza muri ya nama ya Mutima.
c)
Ubwicanyi bwabereye mu kibaya cya Nyamakumba
Ubwicanyi
bwakozwe ku itariki ya 21/04/1994. I Nyamukumba mu birometero 2 uvuye ahari
ibiro bya Komini Ntongwe ugana mu Ruhango. Ni ahantu hari ikibaya kinini cyane.
Bahitiriye imperuka y’abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kubera
ubwicanyi n’umubare w’Abatutsi bahaguye, bari bashoboye gucika grenades,
amasasu, imihoro byo mu gitero cyo kuri Komini, bamwe bakomeretse cyane.
Mu
buryo bw’ubugome, abasirikare bashyize imbunda ku misozi ikikije Nyamukumba, ku
buryo aho wahungira hose baza kuba bakureba kuko ari ikibaya kinini, ubundi
abari baticiwe kuri Komini babahindira muri icyo kibaya, izindi nzira zihunga
barazifunga. Kinazi ku maduka hagiye interehamwe ziganjemo abarundi, I
Nyagahama hari naho abarundi, interahamwe za Bugesera n’abasirikare
n’abajandarume babarasa umugenda kandi babahindira Nyamukumba. Bose bageze
Nyamukumba, abari ku misozi bari biteguye kubarasa bose n’imbunda barasiye
rimwe, interahamwe zifite imihoro, impiri amacumu, zikagenda zirangiza
abataranogoka. Hacuze imiborogo, hagwa abantu benshi. Aho hantu hahawe izina
ry’imperuka ya Nyamukumba.
d)
Ubwicanyi bwakorewe aho bitaga kuri CND ku Rutabo
Icyo
cyobo bise CND ni kinini cyane cyacukuwe mu mwaka wa 1992 kikaba cyari inyuma
y’amashuri abanza yo ku Rutabo A. Hiciwe Abatutsi benshi cyane ku buryo
bw’indengakamere ndetse bajugunyamo n’abo biciye ahandi. CND yiswe iri zina
kubera kuri CND i Kigali, aho ingabo za FPR zaje kurinda abayobozi ba FPR
bagombaga kwinjizwa muri guverinoma yaguye y’inzibacyuho zabaga. Mu yandi
magambo, kujyanayo Abatutsi kubicirayo kwari ukubasangisha abo bitaga bene wabo
muri CND Kigali.
Igitero
cyari kuri icyo cyobo cyari gikuriwe na NSABIMANA Jacques wayoboraga CDR muri
Ntongwe wari uzwi ku izina rya Pilato kuko uwajyaga kwicirwa kuri icyo cyobo
cya CND yabanzaga gushinyagurirwa n’uwo Nsabimana Jacques. Amwe mu mazina ya ba
ruharwa bagaragaye cyane muri ubwo bwicanyi ni Kagabo Charles wari
burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Placide Koroni wari superefe wa
Superefegitura ya Ruhango, Abakonseye bayoboraga segiteri zose uko ari 13 zari
zigize Komini Ntongwe, Abasirikare nka Hitabatuma, Rucyeragabiro w’i Nyabusinzu
kwa Kamugunga, Visenti wo kwa Birara Vianney nawe w’i Nyabusinzu,… Umuturage
witwa Ntintanguranwa watwitse umwana w’uruhinja ku mbabura i Gishari ya Kareba,
Konseye wa Kareba Kanyandekwe Zefaniya na resiponsabure Kageruka Aristarque,
Mwalimu Nsabimana Jacques (Wari wariyise Pilato), Umucuruzi w’i Kareba witwaga
Simoni Munyentama hamwe na mukuru we, Nahayo Florent, Abarundi batazwi amazina
yabo bari batuye mu nkambi i Nyagahama bishe Abatutsi bamara kubica
bakabakuramo imitima bakayotsa ku mbabura barangiza bakayirya.
6. Abatutsi
biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karama, Runyinya, Huye
Ku wa
08/04/1994, impunzi z’Abatutsi zatangiye kugera I Karama. Zaturukaga ahitwa mu
I Ramba no muri perefegitura ya Gikongoro bakaza kuri paruwasi ya Karama.
Bazaga babaye, bananiwe, bashonje kandi harimo n’abakomeretse.
Tariki ya
10/04/1994, HATEGEKIMANA Deogratias wari Burugumesitiri yatumije abakonseye
b’abahutu bose, abaserire b’abahutu bose ndetse n’abandi bakomeye barimo
Diregiteri w’ikigo cy’ishuri ryisubuye rya APAREC n’abacuruzi mu nama yo
gutegura Jenoside. Nta mututsi wemerewe kujyayo kuko inama yakozwe hashyizweho
bariyeri ebyiri, imwe ku kibuga cya komini, indi aho centre itangirira zose
zirinzwe n’abapolisi bakinjiza uwo bazi. SERUTWA Damien wari Resiponsabure wa
serire Umuyange yangiwe kwinjira kuko yari Umututsi.
Tariki
11/04/1994, Burugumesitiri Hategekimana Deogratias yajyanye umupolisi witwa
GATITIBA Thomas kuri moto ya Komini bajya mu I Ramba bategeka impunzi
z’abatutsi kwerekeza I Karama. Uwo munsi haje impunzi nyinshi zirimo inkomere
nyinshi. Padiri Ngomirakiza Francois afata abakomeretse cyane abageza ku bitaro
bya Kaminuza I Butare, ari nako ashakisha imfashanyo zo gutunga impunzi zari
zimaze kuba nyinshi I Karama.
Tariki
14-16/04/1994 amazu y’Abatutsi yaratwitswe ku misozi yose ikikije Karama kandi
bitangirira umunsi umwe: Nyarusange-
Mukongoro-Kibingo-Buhoro-Bunazi-Uwarugondo…Impunzi zose zakusanyirijwe I Karama
ku Kiriziya, mu mashuri, ku isoko zari zaturutse mu Makomini ya Gikongoro na
Butare: Runyinya, Rwamiko, Mubuga, Kinyamakara, Huye (Muyogoro), Maraba,
Mudasomwa, Nyakizu (Rusenge), Kivu. Zose zarabaruwe zishyirwa mu mashuri
hakurikijwe Segiteri baturutsemo.
Ku wa
16/04/1994 nibwo bishe umututsi wa mbere I Karama witwa Myandagara bamwicira ku
kabari I Kibingo. Ku wa 18/04/1994 Burugumesitiri n’abapolisi batwaye umubitsi
wa koperative yitwaga KOPIARU ngo abereke imfunguzo za coffre fort bahita
banamwica.
Abicanyi
baciye umuyoboro w’amazi, umugezi w’Agatenga bawusukamo kirorini kugirango
impunzi zicwe n’umwuma. Burugumesitiri Hategekimana Deo yaje kujya gushaka
abajandarume bavuka I Karama barimo uwitwa Twagirumukiza Charles bazana amasasu
n’imbunda, ababagira ikimasa, hanyuma abeshya Abatutsi ko baje kubarinda.
Tariki
20/04/1994 abajandarume bayobowe n’uwitwa RWASAMANZI na KIMASA bakoraga muri
APAREC, bagiye I Bunazi naho hari hahungiye Abatutsi barabarasa babatera
n’amagrenades. Abacitse ku icumu baje basanga abandi batutsi I Karama. Muri
iryo joro padiri Ngomirakiza yabwiye impunzi ko nta buhungiro, abagerageje
guhunga babagarurira kuwa Rugondo kuri bariyeri babatera amabuye.
Tariki
21/04/1994, Abahutu benshi cyane bitwaje ibihiri n’imipanga binjiye mu mpunzi
babanza kuzigendamo bazitegereza, bigeze saa tatu za mu gitondo haza ibitero
by’interahamwe nyinshi zambaye ibirere baturuka impande zose bagota aho impunzi
zari ziri barazica. Nyuma bafashe abana bari barokotse ubwo bwicanyi
babakusanyiriza hamwe, babatekera igikoma bashyiramo acide ubundi barabaha
barakinywa barashira. Imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 70 nibo bashyinguye
mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.
7. Abatutsi
biciwe ku musozi wa Gashinge, Kamonyi
Gashinge ni
agasozi gaherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyamirenbe, Umurenge wa
Karama, Akarere ka Kamonyi ariko kera hakaba hari muri Komini Kayenzi
yayoborwaga na MBARUBUKEYE Yohani.
Tariki 19
Mata 1994, nibwo Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi, haza abavuye muri Komini
Nyabikenke, Rutobwe, abaturutse i Musasa, Taba n’ahandi. Batangiye kubagabaho
ibitero, kuva tariki ya 19 Mata 1994 bigizwe n’abahutu baturutse mu ma Komini
yari afite Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi. Abatutsi birwanaho bakoresheje
amabuye barabanesha, hanyuma ibitero bifata umugambi wo gutema intoki
n’ishyamba rya Leta ryari rihari.
Ku itariki
ya 21/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kirimo abasirikare, abapolisi,
n’abaturage benshi, kiyobowe n’uwitwa Buyumbu wanayoboye ibitero by’ahitwa
Bibare. Kugirango batsembe Abatutsi hakoreshejwe grenade, imbunda, noneho
interahamwe zibona kwirara mu Batutsi zirabatema zikoresheje intwaro zirimo
imihoro, udufuni, amashoka, ibisongo n’ibindi. Ubwicanyi bwatangiye mu masaha
ya mu gitondo burangira nyuma ya saa sita. Ababashije gucika bahungiye ku
musozi wa Bibare, bicirwayo tariki ya 22/04/1994. Abandi babashije kurokoka
kuri uwo musozi, ndetse n’abandi bakuraga mu ngo, mu minsi ya mbere
babakoreshaga ibirometero n’ibirometero bakajya kubaroha muri Nyabarongo.
Abandi barabakusanije babicira ku kibuga cyo kuri Segiteri ya Nyamirembe bitaga
CND.
8. Abatutsi
biciwe mu Cyakabiri i Rutobwe, Gitarama, Muhanga
Cyakabiri
iherereye mu kagari ka Kigarama umurenge wa Cyeza akarere ka Muhanga. Aha ni
ahantu hazwi cyane muri aka gace kubera bariyeri yari ikomeye cyane yaguyeho
abatutsi hafi ijana, kuberako aha hantu hari murugabano rwa Kayumbu na Cyeza,
hashyizwe bariyeri ikumira kandi ikicirwagaho abatutsi bahungaga berekeza I
Kabgayi, baturutse muri komine Rutobwe, Nyabikenke, Kayenzi na Rukoma.
Iyi bariyeri
yashyizweho mu matariki 14/04/1994, kuko ubwicanyi muri Rutobwe bwatangiye mu
matariki 13 z’uko kwezi, ariko abantu benshi bayiciweho cyane tariki 21/04/1994
n’ubwo mbere y’iyo tariki na nyuma hicirwagaho abatutsi kugeza FPR ihagaritse
ubwicanyi muri ako gace. Abicwaga bashyirwaga mu cyobo cyari hafi aho bitaga
CND, kandi bicwaga mu buryo bubi, babanje gushinyagurirwa, bicishwa intwaro
gakondo, zirimo impiri zikwikiyemo imisumari bitaga nta mpongano y’umwanzi,
inkoni, ibisongo, imihoro n’ibindi. Muri rusange muri ako gace abatutsi
barashinyaguriwe kuko babakataga ibice bimwe by’umubiri nk’amatwi, ibitsi nyuma
bakagaruka kubica buhoro buhoro. Undi mwihariko muri ako gace ni uko abatutsi
bicishijwe uburozi, abicanyi bafataga umuti witwa Kiyoda usanzwe wica udukoko,
bakawushyira mu macupa, bakawunywesha abatutsi ku ngufu ngo ayo ni amata kandi
barayakunda.
Abagize
uruhare muri ubu bwicanyi ni uwari Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe
NZABONIMANA Callixte wari ku isonga mu bashishikarizaga abaturage ba Rutobwe
ubwicanyi. Yakoreshaga imodoka yo mu bwoko bwa kombe yabaga yashyizemo indangururamajwi
akanyura muri Rutobwe ajya iwabo mucyari komine Nyakabanda, agenda
ashishikariza abahutu ko ngo umwanzi wabo ari umututsi. NZABONIMANA yanazanye
imihoro myinshi muri iyo modoka, agenda ayiha abaturage ku muhanda. Uretse
imihoro kandi yabaga afite na gerenade ariko zo zikaba zarafashwe na bake kuko
benshi batari basobanukiwe n’imikoreshereze yazo. Hari n’abandi nka SEROMBA
Barthazar wari secretaire wa MDR muri Komini, MUVUZAMPAMA wari visi perezida wa
MDR, MPARABANYI, AYIDINI, DUSABE, KAMPAYANA, HARINDIKIJE n’abandi.
Nyuma ya
jenoside imirambo yakuwe mu Cyakabiri ishyingurwa mu rwibutso rwa Kayumbu,
rushyinguyemo imibiri 428 yakuwe muri Rutobwe. Uru rwibutso rwubatse mu murenge
wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.
9.
Abatutsi biciwe mu Murenge wa Tumba (Mpare na Musange), Huye
Mpare ubu
iherereye mu Murenge wa Tumba, ikaba yarabarizwaga mu cyahoze ari Komini Huye.
Jenoside igitangira muri aka gace, abaturage bose bashyize hamwe bagiye mu
Muyogoro gukumira abicanyi baturukaga muri Nyaruguru. Ku itariki 20/04/2019
Burugumesitiri Ruremesha Jonathan wategekaga Komini Huye, wavukaga I Mpare,
yakoresheje inama abaturage b’abahutu gusa, abatutsi yabirukanye.
Bwakeye kuri
21/04/2019 Abahutu bose bashyize ibirere ku nzu zabo, bahita batangira kwica
abatutsi, kubasahura, kubasenyera no kubatwikira. Abasirikare, abajandarume
n’abaturage bafatanyije gutsemba abatutsi. Abasirikare n’abajandarume bagiye
ahirengeye ku kigega (aho bita ku Nganzagihendo) bakajya barasa abatutsi bari
bahakusanyijirijwe. Abatutsi bahiciwe ni abaturutse I Musange, Mpare, Vumbi,
Gishamvu, na Nyaruguru. Hiciwe abarenga 11,000.
Abari ku
isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ni Burugumesitiri RUREMESHA
Jonathan na Depute BANYANGIRIKI Zacharie yavukaga I Mpare. Yakoresheje inama
ahitwa mu Kabuga ishishikariza abahutu kwica abatutsi, aho yavuze yeruye ati:
“umwanzi turwana ni Umututsi iyo ava akagera”.
Abicanyi
babigizemo uruhare ni abitwa HARINDINTWARI Theogene yagiye mu mujyi I Butare
kwa Ntahobari Maurice kuzana Essence yo gutwikira Abatutsi. BUYENGE Charles
wari Konseye wa Segiteri Musange, Nzabahimana Vianney wari Konseye wa Segiteri
Mpare, Hangimana Chrisostome yahungiye Zambia, Bungurubwenge Augustin yacitse
gereza ahungira muri Afurika y’Epfo, Mondi Mazuru yari umushoferi muri DGB
yahungiye muri Malawi n’abandi.
10.
Abatutsi biciwe Gishubi, Gisagara
Segiteri
Gishubi mu gihe cya Jenoside yari iyobowe na Konseye Ugirashebija Francois ari
nawe wayoboye ubwicanyi afatanyije na mugenzi we Ndayishimiye Augustin wari
Konseye wa Segiteri Nyaranzi byahanaga imbibi. Inama zitegura Jenoside
zakorerwaga mu I Gabiro kwa Mukurarinda Innocent. Uyu Mukurarinda yari
kontabure muri komini Kibayi.
Abamamaye mu
kwica Abatutsi ni:
Ugirashebuja
Francois wari Konseye wa Segiteri Gishubi, Mukurarinda Innocent yahungiye
Uganda, Umupolisi witwa Ubarijoro Gaspard yarashe abatutsi benshi akoresheje
imbunda, Nkurikiyinka Viateur bahimbaga MDR, Ntahobavukira Jerome, Matene ya
Rubayi, Yoboka Anasthase, Munyagandwi Anasthase, Ndekezi Augustin, Nyandwi
Francois, Rwamakuba, Bugirimfura Visenti, Semicaca, Kabandana Jean Bosco,
Nyirishema Saveri, Ugaragaye Emmanuel, Shyirambere Francois bitaga Nyabarongo,
Mwumvaneza Alexandre wari umwarimu, Ngwenyerezi Vianey, Rukundo mwene Njogori
yayogoje Akarere, Niyongira Bonaventure wari umupolisi, Mbanzwirikeba Cassien
waeri umusilikare, Ruzindana mwene Nzirumbanje yahungiye muri Afurika y’Epfo,
Rugira Emmanuel yari yarakatiwe burundu aza gutoroka gereza ajya I Burayi,
Havugimana Anatole yigaga muri kaminuza (yarapfuye), Rutebuka Alexandre yari
encadreur wa Komini Muganza, Munyagandwi Venuste yarireze yemera icyaha
agabanyirizwa ibihano atanga n’amakuru menshi kuri Jenoside, abarundi bo mu
muryango wa Mushatsi barashe abatutsi benshi bakoresheje imiheto. Barimo uwitwa
Karuhije, Macumi, Sekimonyo, Muhitira, Ndururutse (basubiye i Burundi).
Ku wa
20/04/1994 baraye batwika amazu y’Abatutsi, batangira kubica ku wa 21/04/1994.
Abatutsi biciwe i Gishubi ni abari bahatuye n’abaturutse hirya no hino
bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse I Ndora, Musha, Gikongoro… Bishwe ari
benshi cyane kuwa kane tariki 21/04/1994, babarangiza kuwa gatanu tariki
22/04/1994 bahita bakomeza bajya kwica Abatutsi bari I Musha, kuwa gatandatu
tariki 23/04/1994 bakomereza I Kabuye.
Kuri
Segiteri Gishubi no mu nkengero zayo haguye Abatutsi barenga ibihumbi bibiri.
Muri buri
huriro ry’imihanda hari hashinze bariyeri: ku biro bya Segiteri, kuri centre yo
mu I Gabiro hari ebyiri, muri Busave, ku Gafita, mu Gatare, kuri Muswa, i Zanwe
ku muhanda ujya I Kigozi, kuri Mbonwa no mu Bitare.
Gishubi
ifite umwihariko kuko nta mututsi numwe wayirokokeyemo ahari. Umututsi waho
babuze mu mirambo bajyaga kumuhiga muri za Segiteri bahana imbibi bamubona
bakamwica bakagaruka. Uwarokotse ni uwashoboye gusohoka muri iyo Segiteri
agahungira ahandi.
11.
Abatutsi biciwe Musha, Komini Mugusa, Gisagara
Inama
zitegura Jenoside zakorerwaga mu nyubako ya IGA, zayoborwaga na Perezida wa
MRND witwa Muramba Augustin. Zitabirwaga na Kanyabikari Telesphore, Ngango
Viateur, Mukasangwa Alice, Sekamana Jean Marie Vianney, Muzigirwa Francois,
Muhozi Bernard…
Ahiciwe
abatutsi benshi ni kuri centre y’ubucuruzi ya Musha, kuri Segiteri ya Cyayi no
ku Murama no mu kigo nderabuzima cya Musha.
Abari ku
isonga mu bwica ni Kabayiza wari Burugumesitiri wa Komini Mugusa, Ngango
Viateur yari Konseye wa Segiteri Musha, Muramba Augustin yari inspecteur
w’amashuri abanza, Kanyabikari Telesphore yari Directeur yari diregiteri
w’amashuri abanza. Hari n’abapolisi barimo uwitwa Gasasira, Panueri na Emmanuel
Nsanzimana. Hari kandi Sibomana Ignace wayoboraga ibitero na Habyarimana
Stanislas wayoboraga bariyeri yo muri centre ya Musha.
12.
Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Butare, Huye
Ku itariki
19/04/1994, Sindikubwabo Théodore wari Perezida wa Guverinoma yiyise
iyabatabazi yakoresheje inama mu Ngoro ya Muvoma (inzu Mberabyombi ya
Perefegitura ya Butare). Iyo nama yatumiwemo Abategetsi bose bo ku nzego zose
za Perefegitura, bahabwa amabwiriza ajyanye no gutangira gushyira mu bikorwa
Jenoside. Ayo mabwiriza yategekaga kwica abatutsi bose nta numwe usigaye, kandi
uwanze kubica n’ugerageje kubarengera akicwa.
Inama
yabanjirijwe no gutangaza ikurwaho rya Perefe wa Butare Dr Jean Baptiste
Habyarimana wari umututsi aza kwicwa hamwe n’umuryango we. Yasimbujwe Nsabimana
Sylvain, wahise akoresha inama ku wa 20/04/1994, aha gahunda ya jenoside ba
burugumesitiri bose. Abakonseye nabo baraye bakoresheje inama abaserire bose,
kandi izi nama nta mututsi wemererwaga kuzijyamo niyo yaba ari umutegetsi wo ku
rwego rwatumiwe.
Mu mujyi wa
Butare Abatutsi benshi biciwe kuri Perefegitura ya Butare, ku Bitaro bya
Kaminuza (CHUB), mu ishuri ry’abasilikare rya ESSO, mu ishyamba rya Arboretum,
muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri SORWAL (uruganda rw’ibibiriti), muri EAV
Kabutare, muri Groupe Scolaire Officiel ya Butare, Mu ishyamba ryo kuri Caraès
Butare, mu ishyamba ryo kuri Musée, Kuri paruwasi ya Ngoma, ku kigo nderabuzima
cya Matyazo, I Cyarwa ku Gateme no ku mabariyeri yari hirya no hino harimo iyo
kuri Faucon, kuri Kaminuza no ku Mukoni imbere yo kwa Ntahobari Maurice na
Nyiramasuhuko Paulina, imbere yo kwa Bihira Juvenal, haruguru ya Musee, mu
Rwabuye n’ahandi…
Abatutsi
bari bahungiye muri groupe scolaire officiel de Butare batangiye kwicwa kuri
21//04/1994. Bishwe n`interahamwe nyinshi zivanze n’abasirikare. Uwo
munsi kandi nibwo bishe Abatutsi muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda. Benshi
mu barimu b’abahutu bo muri Kaminuza barangaga abarimu n’abakozi b’abatutsi
bagenzi babo. Benshi mu barimu n’abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza b’abahutu
bajyaga kuri bariyeri yo ku Mukoni n’iyo kwa Sebukangaga. Abarokokaga ubwicanyi
bahoraga bazengurutswa ku biro bya Perefegitura, kuri Eglise Anglicane no ku
bitaro bya kaminuza (CHUB). Aho mu bitaro bari barabashingiye ihema imbere ya
service ya dermatologie no kuri pediatrie, bakarara babica, mu gitondo saa tatu
imodoka ikaza gupakira imirambo ijya kuyimena.
Abatutsi
bageze kuri perefegitura ya Butare guhera kuri 19/04/1994 baricwaga n’abagore
bagakorerwa ibya mfura mbi buri munsi. Buri joro imodoka yazaga gutunda abajya
kwicwa, ihagarikiwe na Arsene Shalom Ntahobari, Nyiramasuhuko Paulina, Joseph
Kanyabashi, uwitwa Jumapili na Nsengiyumva. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na
Perefe Nsabimana, Abajandarume n’abasirikare.
Nyiramasuhuko
yagiye kuri EAR ategeka ko impuzi zose zihava kuko ngo zari ziteye umwanda mu
mujyi. Yavugiye muri micro ahamagarira abaturage b’abahutu gutema ibihuru no
gukura umwanda mu mujyi. Impunzi z’abatutsi zari zihari zahise zijya kuri
perefegitura zirahahangayikira bikomeye. Nyuma, abategetsi bazanye amabisi
menshi atarimo intebe, barabapakira ku itegeko rya Kanyabashi, babajyana ahitwa
I Nyange ariko abicanyi bagenda baherekeje ayo ma bisi n’intwaro bajya kubicira
I Kibirizi. Abarokotse ubwo bwicanyi bagarutse babacuje barongera bajya kuri
perefegitura ariko ari mbarwa. Nyuma bagarutse gusukura umujyi babajyana mu I
Rango barahaba mu buzima bubi ari naho inkotanyi zabasanze abagihumeka
zirabarokora.
Ku itariki
ya 30/04/1994 hishwe abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma.
Bamwe mu
bari ku isonga mu bwicanyi bwakozwe mu Mujyi wa Butare ni Burugumesitiri
Kanyabashi Joseph, Munyagasheke Isaac n’umuhungu we Désiré Munyaneza, Ntahobari
Arsene Shalom, Nyiramasuhuko Pauline, Ntiruhanwe Jean, Kayibanda Jules Nkiko,
Amandin Rugira Pacifique, Karabaranga Isaie, Murangwa Innocent, Emmanuel
Setakwe, Jacques Habimana wari Konseye wa Segiteri Ngoma n’abandi. Hari kandi
n’abasirikare bamugariye ku rugamba n’impunzi z’abarundi.
Ahiciwe
Abatutsi benshi mu Mujyi wa Butare ku wa 21 mata 1994 ni aha hakurikira :
Kuri
Perefegitura ya Butare: Hakusanyirijwe abantu benshi baturutse impande
zitandukanye (Kigali, Nyaruguru, Gikongoro, Butare, Karama…). Kuri perefegitura
Abatutsi barahahangayikiye bicwa n’inzara n’inyota, abagore bafatwa ku ngufu,
ari nako buri mwanya imodoka iza igapakira abo kujyana kwicwa, bivugwa ko
bicirwaga mu ishyamba ryo ku Kabutare no ku Mukoni. Nyuma bazanye amabisi
menshi bakuyemo intebe bapakira abatutsi babajyana kubicira hanze y’umujyi.
Abenshi biciwe I Nyange ya Kibirizi n’I Cyarwa ku Gateme.
Mu Bitaro
bya Kaminuza(CHUB): habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi,
abarwaza, abaganga b’abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi batutsi benshi
barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro
bwaje kububakira shitingi (tente) bayibakusanyirizamo. Abandi bari muri service
ya dermatologie, muri chirurgie n’imbere ya morgue. Buri gitondo saa tatu,
imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’abatutsi bishwe ikajya
kuyimena. Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke.
Abenshi bajyanwaga muri ESSO no mu ishyamba rya IRST. Abandi ubutegetsi
bwabajyanye kuri perefegitire ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi
z’abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare.
Kuri EAR
Butare: abatutsi bahiciwe n’inzara n’inyota. Nta muntu washoboraga kugira icyo
abahereza. Nyiramasuhuko yaraje ahagarara haruguru avugira muri micro
ahamagarira abicanyi gukura umwanda kuri EAR. Bahabakuye bagenda babakubita
babajyana kuri Perefegitura, bahita bapanga kubapakira amamodoka bakajya
kubicira kure. Babajyanye I Nyange ya Kibirizi interahamwe zibashoreye zihita
zibica nyuma yo kubacuza.
Mu ishyamba
rya Arboretum no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda : habereye Jenoside yindenga
kamere. Kaminuza yari izengurutswe na bariyeri zikomeye. Imwe yari kwa
Sebukangaga ku irembo rinini, indi yari ku Mukoni. Abatutsi benshi biciwe muri
Kaminuza, mu ishyamba rya Arborethum no ku mabariyeri yavuzwe haruguru. Hiciwe
bamwe mu banyeshuri, abarimu bahigishaga, abakozi ba Kaminuza b’abatutsi
n’abandi batutsi bahahungiye. Hakozwe umukwabu wihariye wo guhiga Abatutsi
bihishe mu ishyamba rya Arborethum aho bakoze umurongo bagenda ikirenge ku
kindi ari benshi cyane bararirangiza abihishemo barabavumbura barabica.
Muri EAV
Kabutare: habereye Jenoside y’indengakamere, hiciwe abana b’ababanyeshuri
bahigaga, abenshi bakaba bari barakuwe muri Groupe Scolaire de la Salle i
Byumba, bavanywe muri zone y’intambara bicishwa na diregiteri w’iryo shuri
akaba yari umuhungu wa Gitera Joseph Habyarimana washinze Ishyaka rya APROSOMA,
ari nawe watangaje amategeko 10 y’abahutu muri 1959. Muri iki kigo hari
urwibutso rushyinguyemo abana n’abarimu babo b’Abatutsi babashije kuboneka.
Muri IPRC
(ESSO) : Mu gihe cya Jenoside hazanywe abasirikare bari bamaze gukomerekera ku
rugamba, bahasanga abandi bari bahari. Muri ESSO, bahazanaga abatutsi
bakahabicira, hafatirwaga abagore n’abakobwa nyuma bakabica.
13.
Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Rugango, Huye
I Rugango
Abatutsi batangiye kuhahungira ku cyumweru taliki ya 17/4/1994 nyuma ya saa
sita. Bari baturutse muri Komini Maraba. Bukeye kuwa mbere n’abatuye ku misozi
ikikije Paruwasi Rugango batangiye kuhahungira, bakambika muri atelier no mu
mashuri. Abandi benshi bari bahungiye muri Monastère ya Gihindamuyaga,
bakambitse aho bitaga muri “camp des jeunes”, abandi barahungiye I Sovu ku kigo
nderabuzima no mu kigo cy’Ababikira b’ababenedigitine. Abatutsi bari bahungiye
i Rugango bishwe ku itariki ya 21/4/1994 mu gitondo, guhera nka saa mbiri.
Abicanyi bari bayobowe na Rekeraho Emmanuel wayoboye n’ibindi bitero byishe
Abatutsi bo mu makomini ya Maraba, Mbazi, Huye ndetse na Ruhashya.
14.
Abatutsi biciwe i Kibirizi, Gisagara
Abatutsi
benshi mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri bahungiye kuri komini babitegetswe na
burugumesitiri Kabeza Charles, baza kwicwa kuva mu ijoro ryo ku wa 21/04/1994.
Habayeho ibikorwa by’iyicarubozo byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu nyuma
baza kubica, kwica abatutsi babanje kwicukurira umwobo babajugunyamo,
kubajugunya mu misarane irimo umwanda ari bazima n’ibindi. Abakonseye
b’amasegiteri bafashe indanguramajwi batangaza ko ihumure ryatanzwe, nuko
abatutsi bari bihishe bajya ahabona bahita bicwa. Hakoreshejwe imbwa mu guhiga
no kuvumbura abatutsi bihishe mu bihuru.
Ahari
bariyeri ni:
Ku Giti
cy’umukiza hari bariyeri iyobowe n’umugore witwa Jacquerine mushiki wa Gapiri.
Mu Bashingwa
hari bariyeri yabagaho abakobwa barimo Mukamuganga, Musanganire, Furaha,
Dusabe…
Mu Mbeho
hari bariyeri yayoborwaga na Karambizi Alphonse
Kuri
Segiteri Nyaruhengeri hari bariyeri yayoborwaga na Rucyahana Nikodemu.
Abari ku
isonga mu bwicanyi :
Kabeza
Charles yari Burugumesitiri wa Komini Nyaruhengeri
Mujyarugamba
Pascal yari Burugadiye
Ruberabahizi
Venuste yari agronome wa komini Nyaruhengeri
Nsabumukunzi
Faustin yari konseye wa segiteri Kibirizi
Hakizayezu
Augustin
Sematama
Gaspard yaturutse i Kansi aza kwica i Kibirizi
Kavamahanga
Charles
Musonera
Barthazar
Habyarimana
Noheri
Munyashyaka
Francois
Like This Post? Related Posts