Intumwa
idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa wUmuryango w’Abibumbye muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, James Swan,
yatangiye ku wa 20 Mata uruzinduko rwe rwa mbere mu burasirazuba bw’igihugu
kuva yatangira inshingano ze.
Uru
ruzinduko rwatangiriye mu mujyi wa Beni, ruha umwanya wo gusuzuma uko umutekano
uhagaze mu gice cyitwa Grand Nord, kimaze igihe cyugarijwe n’ibikorwa by’imitwe
yitwaje intwaro.
Ku munsi wa
mbere w’uru ruzinduko, James Swan yitabiriye inama zitandukanye zigaruka ku isuzuma
ry’umutekano mu karere ,ingamba zo
kurinda abasivili ndetse no gushimangira
imikoranire n’ubuyobozi bw’intara
Yahawe
amakuru arambuye ku bijyanye n’umutekano mbere yo gusura icyicaro gikuru
cy’ingabo za MONUSCO, aho yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare.
Mu biganiro
byabaye, hagarutswe cyane ku bibazo by’umutekano biterwa n’umutwe wa ADF umaze
imyaka myinshi utera abaturage mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru ya Kivu
Nubwo hari
aho umutekano wagiye ugerageza kugaruka, aka karere gakomeje kuba mu kaga
kubera kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro ,umutekano muke mu bice byinshi n’ibibazo by’ubutabazi bukomeje kuba bukeya
Mu masaha
y’igicamunsi, James Swan yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba MONUSCO ndetse
n’abandi bakozi b’amashami y’umuryango
w’abibumbye bakorera muri ako karere, baganira ku buryo bwo gufasha
abaturage bugarijwe n’umutekano muke.
Nyuma yahoo
yagiranye ibiganiro na Guverineri wa gisirikare wa Kivu
y’amajyaruguru, Evariste Kakule Somo, baganira ku bibazo bijyanye n’umutekano muri
Goma,Ukurinda abaturage no kunoza
Imikoranire hagati ya MONUSCO n’inzego za leta ya Congo
Ibiganiro
byabo byakurikiwe n’inama yihariye ku myanzuro y’ihuriro ry’Amahoro ku kibazo
cya ADF.
Uru
ruzinduko rwa mbere rwa James Swan rugaragaza ubushake bwe bwo gukorana bya
hafi n’abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse
n’abaturage, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano.
Rugaragaza
kandi ko MONUSCO ikomeje gushyira imbere kurinda abasivili no kugarura ituze mu
gice cya Goma , nubwo hari imbogamizi zikomeye zikigaragara.
Like This Post? Related Posts