Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukubita no gukomeretsa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 27 Werurwe 2026, itsinda ry’abakozi
b’Umurenge wa Jabana ryasuye Uragiwenimana Anatole bagiye kugenzura ishyirwa mu
bikorwa ry’uruhushya rwo gusana inzu ye.
Iri tsinda ryasanze aho gusana hari kubakwa inyubako nshya y’ibyumba
bine by’amashuri atari yarasabiye uruhushya, rikamugira inama yo kubahiriza amategeko no guhagarika
ibikorwa.
Nyuma y’iminsi ine, ku wa 31 Werurwe 2026, ubuyobozi bwasubiye gusuzuma
ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza busanga atarakurikijwe, bituma hafatwa
icyemezo cyo gusenya iyo nyubako.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe ibikorwa byo gusenya byari bitangiye,
Niyigaba Clement yahise agera aho byabaga, akangurira abaturage kurwanya icyo
cyemezo.
Buvuga kandi ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza
ubutumwa bwibasira ubuyobozi, burimo imvugo zishobora guteza imvururu.
Ubushinjacyaha bumurega ko yigeze gukubita no gufata ku ijosi Umuyobozi
ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Jabana Mutangana Victor, ndetse akangiza
ibikoresho birimo ikirahure cy’imodoka.
Bwanavuze ko yanakanguriye abaturage kwigomeka ku bayobozi no gutera
amabuye imodoka y’ubuyobozi.
DC Clement yemera ko habaye amakosa, avuga ko yatewe n’umujinya abonye
umushinga w’ishuri yari afatanyije na Uragiwenimana usenywa.
Yagaragaje ko yari mu bufatanye bw’ubucuruzi bw’ishuri bwatangijwe mu
2023, kandi ko yari amaze kwishyura miliyoni 25 Frw mu masezerano bari
baragiranye.
Yemera ko yafashe umuyobozi mu ijosi, ariko ahakana ko yigeze kumena
ikirahure cy’imodoka nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Mu iburanisha, DC Clement yasabye Urukiko ko yakurikiranwa ari hanze,
agaragaza ko afite umuryango n’impanga z’amezi arindwi, ndetse n’umugore
urwaye.
Yanavuze ko yiteguye gutanga ingwate y’inzu afite mu Busanza ifite
agaciro ka miliyoni 150 Frw.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho
ibyaha, busaba ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Urukiko ruzatangaza icyemezo ku ifungwa cyangwa kurekurwa kwe mu minsi
iri imbere, nyuma yo gusuzuma ibisabwa n’impande zombi.