Hari amakuru n’isesengura ry’umutekano agaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje ibikorwa byo mu ibanga bigamije kongerera ubushobozi umutwe w’iterabwoba wa FDLR, hagamijwe kuwifashisha mu bikorwa by’igisirikare bishobora kugera no ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi bivugwa mu gihe hashize hafi amezi umunani u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu, harimo no gusenya FDLR no guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Inama n’imikoranire bivugwa hagati ya FARDC na FDLR
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye z’umutekano avuga ko mu ntangiriro za Kamena 2026, hari inama nyinshi zabereye mu gace ka Pinga muri Walikale, iyobowe na Col. Christopher Mukubwa Buli ukorera mu biro bya gisirikare by’umukuru w’igihugu cya RDC (Maison Militaire).
Izi nama bivugwa ko zagaragayemo abayobozi ba FARDC, FDLR, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, igira uruhare mu mutekano w’uburasirazuba bwa RDC.
Muri izo nama, bivugwa ko haganiriwe ku buryo abarwanyi ba FDLR bashyirwa mu mitwe ya Wazalendo mu rwego rwo guhisha imibare yabo, ndetse no kubategurira imyitozo ya gisirikare imbere no hanze ya RDC.
Gushyirwa FDLR hafi y’umupaka w’u Rwanda
Amakuru akomeza avuga ko hari gahunda yo gukomeza kugumisha FDLR hafi y’umupaka w’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rwo gutegura ibitero bishobora kugabwa mu turere twa Rubavu na Musanze.
Iyi miryango ivugwamo ko igamije gukomeza kongerera FDLR ubushobozi, mu gihe ngo hakomeje igitutu mpuzamahanga gisaba RDC gushyira mu bikorwa amasezerano yo kuyisenya.
Ibitero byashize n’impungenge z’umutekano
Uturere twa Rubavu na Musanze twagiye tugabwaho ibitero mu bihe bitandukanye, birimo ibivugwa ko byahitanye abaturage benshi, abandi bagakomereka. Mu 2025, Rubavu yagabweho igitero cyahitanye abasivili 16, mu gihe Musanze yo yagabweho ibitero mu 2019 mu Kinigi byahitanye abantu barenga 10.
FDLR ishinjwa kuba yaragabye ibitero byinshi mu myaka irenga 30 ishize, cyane cyane mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Ibivugwa ku bufasha bwa gisirikare
Hari raporo zitandukanye zivuga ko bamwe mu basirikare ba FARDC bashobora kuba baratanze intwaro n’amasasu ku barwanyi ba FDLR, ndetse hakavugwa inama zihuriwemo n’impande zombi mu turere twa Walikale na Masisi.
Ibyagarutsweho n’imiryango mpuzamahanga
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch nawo wigeze gutangaza ko wakiriye amakuru yerekana imikoranire hagati y’abasirikare ba FARDC na FDLR mu bikorwa byo guhana intwaro no gufatanya ku rugamba.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kuvugwa kw’imikoranire hagati ya FDLR na FARDC bishobora kuba intambamyi ikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, ndetse bikadindiza gahunda yo kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Bemeza kandi ko kutagira ingamba zingana ku mpande zose bivugwaho uruhare mu makimbirane bishobora gutuma ikibazo gikomeza aho gukemuka burundu.
RDC ngo ikomeje gukaze ibikorwa byo gufasha FDLR mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda
Like This Post? Related Posts