• Amakuru / POLITIKI


Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) biri gutekereza gushyiraho ibigo byo hanze y’u Burayi bizajya byakira abimukira bimwe uburenganzira bwo kuguma ku mugabane w’u Burayi, aho u Rwanda na Uzbekistan biri mu bihugu biri kwigwaho muri uwo mushinga.

Ikinyamakuru POLITICO cyatangaje ko abadipolomate batatu b’i Burayi bemeje ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’ibihugu bimwe bya EU ku buryo abantu baba barimwe  ubuhungiro bajya boherezwa muri ibyo bigo mbere yo gusubizwa mu bihugu byabo.

Iyo gahunda yiswe “return hubs” igamije gushyiraho ibigo bizajya bicumbikira by’agateganyo abimukira baba barangije inzira zose z’amategeko zo gusaba kuguma i Burayi ariko ntibemererwe kuhaba.

Ibihugu birimo Denmark, Autriche, u Bugereki, u Budage n’u Buholandi biri mu bishyigikiye cyane iki gitekerezo, ndetse bikaba byifuza ko amasezerano ya mbere yatangira kugerwaho muri uyu mwaka wa 2026 kugira ngo ibyo bigo bitangire gukora mu 2027.

POLITICO yavuze ko EU isanzwe ifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, aho mu 2023 yatangaje ishoramari rya miliyoni 900 z’amayero binyuze muri gahunda ya “Global Gateway”. Aya mafaranga ariko ntiyari agamije gahunda y’abimukira, ahubwo yari ayo gushyigikira imishinga y’iterambere n’ubufatanye rusange.

Ku ruhande rwa Uzbekistan, EU yatangaje ko yahaye icyo gihugu inkunga ya miliyoni 119 z’amayero mu rwego rw’ubufatanye.

Abashyigikiye gahunda ya “return hubs” bavuga ko izafasha EU kugabanya umubare w’abimukira binjira mu buryo butemewe no koroshya uburyo bwo gusubiza iwabo abatemererwa kuguma i Burayi.

Gusa iyi gahunda yakomeje guteza impaka, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza impungenge ku mutekano n’ubuzima bw’abimukira bashobora koherezwa muri ibyo bihugu.

Umuyobozi wa UNHCR i Bruxelles, Jean-Nicolas Beuze, yavuze ko hari impungenge ko bamwe bashobora koherezwa ahantu hashobora kubashyira mu kaga cyangwa kutabaha uburenganzira busesuye.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yagaragaje gushidikanya kuri iyi gahunda, avuga ko hakwiye kurebwa niba ihuye n’indangagaciro z’u Burayi zirimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iki gitekerezo kandi kigarutse nyuma y’uko gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ihagaritswe nyuma y’impaka za politiki n’imanza mu nkiko.

Kugeza ubu, nta masezerano ya nyuma aragerwaho hagati ya EU n’u Rwanda kuri iyi gahunda, kuko ibiganiro bikiri mu rwego rwa dipolomasi na politiki.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments