Urukiko rwo
muri Tunisia rwemeje ku wa 23 Kamena igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani (8)
cyakatiwe umurwanashyaka uzwi mu kurwanya ivanguramoko, Saadia Mosbah, nyuma
y’urubanza rushya rwabereye i Tunis.
Saadia
Mosbah w’imyaka 66 afatwa nk’umwe mu bantu bazwi cyane mu guharanira
uburenganzira bw’abimukira n’abaturage b’abirabura muri Tunisia. Yahamijwe
ibyaha bifitanye isano n’inyerezwa ry’umutungo n’imikoreshereze y’amafaranga
itemewe n’amategeko, icyemezo cyamaganywe n’abamwunganira ndetse n’imiryango
myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu.
Mosbah amaze
hafi imyaka ibiri afunzwe by’agateganyo mu gihe urubanza rwe rwari
rugikurikiranwa. Abandi banyamuryango b’ishyirahamwe Mnemty, yashinze agamije
kurwanya ivangura no gufasha abahohoterwa kubera inkomoko yabo cyangwa ibara
ry’uruhu, na bo bakatiwe ibihano by’igifungo biri hagati y’umwaka umwe n’itatu.
Ubushinjacyaha
bwa Tunisia bushinja Saadia Mosbah ibyaha birimo kunyereza amafaranga no
kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Gusa
abamushyigikiye bavuga ko urubanza rwe rufite impamvu za politiki, bakemeza ko
habayeho amakosa n’ibitagenda neza mu mikorere y’urukiko. Bavuga ko ibikorwa
bye byo kuvuganira abimukira n’abaturage b’abirabura bishobora kuba ari byo
byatumye akurikiranwa.
Mu myaka
myinshi ishize, Saadia Mosbah yabaye umwe mu bantu bakomeye baharanira kurwanya
ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu muri Tunisia. Yakusanyije kandi atangaza
amakuru menshi ku bikorwa by’ihohoterwa n’ivangura byakorerwaga abimukira n’abanyafurika
b’abirabura.
Yanagize
uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwatumye Tunisia itora itegeko rihana
ivangura mu mwaka wa 2018, ryafatwaga nk’intambwe ikomeye mu kurengera
uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
Icyemezo cyo
gukomeza kumufunga kije mu gihe Tunisia ikomeje kugaragaramo impaka zikomeye ku
kibazo cy’abimukira n’uburenganzira bwa muntu.
Imiryango
mpuzamahanga itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje impungenge
zayo kuri uru rubanza, ivuga ko rushobora kugira ingaruka ku bwisanzure
bw’imiryango itegamiye kuri leta no ku barwanashyaka baharanira uburenganzira
bwa muntu muri Tunisia.
Abasesenguzi
bavuga ko urubanza rwa Saadia Mosbah rushobora gukomeza gukurikirwa cyane haba
muri Tunisia no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane kubera uruhare yagize mu
guharanira uburenganzira bw’abimukira n’abahura n’ivangura.
Like This Post? Related Posts