• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Raporo y’ubusesenguzi yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igaragaza ko igisirikare cy’igihugu (FARDC) gifite intege nke zikomeye zituma kidashobora kurinda igihugu uko bikwiye.

Iyi raporo yateguwe nyuma y’ibiganiro byahuje Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano n’abaminisitiri batandukanye bafite aho bahuriye n’umutekano, birimo ab’Umutekano, Ingabo, Imari, abakozi ba Leta n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibibazo bikomeye byugarije FARDC

Raporo igaragaza ko FARDC ihura n’ibibazo bikomeye birimo:Imyitwarire mibi mu ngabo, Gukoresha intwaro zishaje, Ruswa ikabije, 

Gucengerwa n’abamaneko

Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani, yavuze ko uretse ibice byafashwe n’ihuriro AFC/M23 mu Burasirazuba bw’igihugu, hari n’ibindi bice bigenzurwa n’ingabo za Zambia mu Ntara ya Tanganyika, ndetse n’amakimbirane aterwa n’ubwoko bw’aborozi b’Aba-Mbororo muri Nord-Ubangi.

Yaburiye ko umutekano w’igihugu n’ubumwe bw’Abanye-Congo biri mu kaga, asaba ko hafatwa ingamba zihuse kandi zihamye, bitaba ibyo ikibazo cyakwirakwira mu gihugu hose kikagira ingaruka ku bukungu, politiki n’imibereho y’abaturage.

Ikoranabuhanga rihenze ariko ridatanga umusaruro

Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita, yavuze ko nubwo FARDC yaguze drones n’indege z’intambara bigezweho, ihuriro AFC/M23 na ryo ryabonye uburyo bwo kuburizamo ubwo buhanga, bigatuma imbaraga Leta yashoye zitagera ku ntego.

Yashimangiye ko gutsinda iyi ntambara bisaba guhuza imbaraga za dipolomasi, ubutasi, igisirikare n’ubukungu, ndetse ko hakenewe ivugurura rikomeye mu nzego z’umutekano.

Imishahara y’ingabo itaratangwa

Nubwo Perezida Félix Tshisekedi yemereye buri musirikare uri ku rugamba agahimbazamusyi ka $320 buri kwezi, amakuru agaragaza ko aya mafaranga ataratangira gutangwa ku basirikare bagera ku 180.000.

Minisitiri w’Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito, yavuze ko mu mwaka wa 2025 ingengo y’imari yagenewe igisirikare itakoreshejwe uko bikwiye, kuko hakoreshejwe 87,57% gusa.

Wazalendo: igisubizo cyangwa ikibazo?

Raporo yanagarutse ku mitwe ya Wazalendo ikorana na FARDC, igaragaza ko ihabwa miliyoni 4 z’Amadolari buri kwezi, ariko ikaba ifite ibibazo bikomeye mu miyoborere n’imyitwarire.

Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, Wazalendo yagize akavuyo gakomeye, bigaragaza ko yari ingenzi mu kuyiyobora.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Ingabo we agaragaza ko Wazalendo ishobora gukomeza gufasha igihugu, ariko igomba kuvugururwa no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yongeyeho ko nyuma y’intambara, abarwanyi ba Wazalendo bazasubizwa mu buzima busanzwe, nubwo hari bamwe batifuza gusubira mu buzima bwa gisivili ahubwo bagasaba kwinjizwa mu nzego z’umutekano.

Iyi raporo igaragaza ko umutekano wa RDC uri mu bibazo bikomeye, kandi ko gukemura ibi bibazo bisaba impinduka zihuse, zifatika kandi zihuza inzego zose z’igihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments