• Amakuru / MU-RWANDA


Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya Gatolika yatangiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita “Abatowe” bavuga ko bimitse uwo bise “Papa” mushya w’Umunyarwanda.

Ibi byakurikiye amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bateraniye hamwe mu muhango bavuga ko ari uwo kwimika umuyobozi wabo, bamwe bamwita Papa, abandi bakamwita “Umubyeyi w’Abatowe”.

Uwo witwa “Umubyeyi w’Abatowe” ni Harerimana Faustin, wagaragaye ahabwa ibimenyetso birimo inkoni, umusaraba na Bibiliya, bifatwa nk’ibiranga ubutumwa bw’iyobokamana.

Mu bisobanuro yatanze, Harerimana yavuze ko buri Mukirisitu Gatolika wabatijwe aba ari “uwatowe”, ndetse agaragaza ko afite ubutumwa yahawe n’Imana, nubwo avuga ko hari bamwe mu bayobozi ba Kiliziya batabwemera.

Yagize ati:“Uyu murimo ni wo abayobozi ba Kiliziya bakabaye bakora, bakabaza abakirisitu niba imyambaro bambitswe ibahuye, kandi bakibaza ku bukwe bwa Ntama, aho buzabera n’uzabuyobora.”

Yakomeje ashimangira ko badaharanira kwitandukanya na Kiliziya, ahubwo ko biyumva nk’abayirimo neza kurusha abandi, ndetse anavuga ko ubutumwa bwabo bushobora kuzana amahoro n’urukundo mu gihugu.

Ati:“Iyaba abakirisitu bose babaga nk’Abatowe, igihugu cyagira amahoro asesuye. Nta watowe wakora nabi, kuko urukundo tuvuga rugaragarira mu bikorwa.”

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza ukuri kuri iki gikorwa ndetse n’icyakorwa ngo hirindwe urujijo mu bakirisitu.

Yagize ati:“Turimo turabitohoza kugira ngo tumenye neza ibyabaye, dufate ingamba zo gukuraho urujijo.”

Abapadiri n’abandi bahagarariye Kiliziya bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo. Padiri Niyonsenga Theophile uri mu butumwa muri Espagne yavuze ko nubwo atazi neza abo Batowe, Kiliziya igomba gushishoza igasuzuma inkomoko n’impamvu y’ibi bikorwa.

Yongeyeho ko niba bishingiye ku mabonekerwa, Kiliziya itabishingiraho kuko ishobora kuba ari ubuyobe.

Na we Padiri Mundere Dominique, wiga i Roma, yatangaje ko bitangaje kubona iri tsinda rikomeza kwitwikira izina rya Kiliziya Gatolika kandi ibikorwa byaryo bidafite aho bihuriye n’inyigisho zayo.

Amakuru agaragaza ko iri tsinda ry’Abatowe rifite abayoboke bari mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Ibi bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze imyaka 125 igeze mu gihugu, ubu ifite paruwasi 236, diyosezi icyenda, abakirisitu barenga miliyoni eshanu, abapadiri 1,160, abihayimana b’abagore 3,884 n’ab’abagabo 445.


Abatowe bashyizeho papa wabo mu Rwanda 


 Harerimana yavuze ko buri Mukirisitu Gatolika wabatijwe aba ari “uwatowe”, ndetse agaragaza ko afite ubutumwa yahawe n’Imana, nubwo avuga ko hari bamwe mu bayobozi ba Kiliziya batabwemera

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments