Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko guhera ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, izatangira kubariza mu ruhame inzego n’ibigo bya Leta 76 byagaragayeho amakosa mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.
Ibi bikorwa bigamije gusuzuma no gusobanukirwa uburyo umutungo wa Leta wakoreshejwe, hashingiwe ku byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yavuze ko intego nyamukuru ari ukureba niba buri faranga rya Leta ryarakoreshejwe icyo ryagenewe, ku gihe kandi ridasesaguwe.
Yagize ati: “Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura.
Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubaza amakosa, ahubwo ni n’umwanya wo kugaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.”
Nk’uko byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko, inzego zahamagajwe zirimo izabonye “Adverse Opinion” mu bugenzuzi bw’imari, mu iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa mu ikoreshwa ry’amafaranga icyo yagenewe.
Harimo kandi inzego zagaragayeho ibibazo mu gukoresha amafaranga ya Leta, ndetse n’izashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80%, harebwa n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka.
Hari kandi n’izakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ryibanze ku ikoranabuhanga.
PAC ivuga ko gahunda yo kubariza mu ruhame ari imwe mu ngamba zigamije gukaza ubunyangamugayo, gukoresha neza umutungo wa Leta no kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego za Leta.
Ibikorwa biteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 25 Kamena 2026.
Abasenateri bazasura Intwaza
Binyuze mu Mahuriro AGPF na FFRP, bamwe mu Basenateri n’Abadepite bazasura Intwaza zituye mu ngo z’Impinganzima zo mu Turere twa Bugesera, Huye, Nyanza na Rusizi guhera saa 11h00.
1. Sena
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano
Iyi Komisiyo izaganira n’inzego zitandukanye hagamijwe kugenzura uko ingamba zo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza zishyirwa mu bikorwa.
Izagirana ibiganiro na:
• Rwanda Water Resources Board (RWB);
• Rwanda Forestry Authority (RFA);
• Ibi bikorwa biteganyijwe saa 09h00 ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko.
2. Umutwe w’Abadepite
Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), izatangira kubariza mu ruhame ibigo byagaragayeho amakosa mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta nk’uko byagaragajwe muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ya 2024/2025.
Ibigo bizabazwa ku wa 25 Kamena 2026 ni:
• Rwanda Transport Development Agency n’imishinga ya SPIU – 09h00;
• Road Maintenance Fund – 12h15;
• Rwanda Housing Authority – 14h30;
• Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board – 16h45.
Ibi byose bizabera ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gukomeza gukurikirana imicungire myiza y’imari n’umutungo bya Leta no kongera uburyozwe mu nzego za Leta.
Like This Post? Related Posts