• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko u Rwanda na Tanzania bikwiye gukomeza gushimangira umubano wabyo, anasaba ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gukorera hamwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, ubwo yari mu ruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania, aho yakiriwe na Samia Suluhu Hassan.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byihariye ndetse banayobora ibiganiro byahuje intumwa z’impande zombi, byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubwikorezi n’ishoramari.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko Tanzania ari umufatanyabikorwa ukomeye ku bukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko mu korohereza ubwikorezi bw’ibicuruzwa bijya ku masoko mpuzamahanga anyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.

Yagize ati: “Mu myaka myinshi ishize, twubakiye ku bufatanye bwiza mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bucuruzi n’ubwikorezi. Uyu munsi twaganiriye uko twakomeza kongerera imbaraga uwo mubano kugira ngo urusheho guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu.”

Yakomeje agaragaza ko mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bya politiki n’umutekano mu turere dutandukanye, ibihugu byo mu karere bikwiye kunga ubumwe no gushyira imbere inyungu rusange.

Ati: “Akarere kacu kagomba gukorera hamwe, kakagira icyerekezo gihuriweho cy’iterambere n’imikoranire.”

Yanashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Tanzania mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rirambye.

Ku ruhande rwe, Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza kandi ugenda urushaho gutera imbere, by’umwihariko mu buhahirane n’ishoramari.

Yagaragaje ko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo 42 by’Abanyarwanda byashoye imari muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 325,5 z’amadolari, bikaba byaratanze akazi ku bantu barenga 2.200.

Mu biganiro byabo, hanaganiriwe ku mishinga minini y’iterambere, irimo uwo kubaka gari ya moshi izahuza Isaka na Kigali, uzafasha koroshya no kwihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mushinga umaze igihe kinini utegerejwe, uzanyura ku Rusumo ugere i Kigali, ndetse ukazanagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Abayobozi bombi banagarutse ku bindi by’ingenzi birimo umutekano, amahirwe y’ishoramari ndetse n’umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Perezida Kagame yanashimiye Abanya-Tanzania bagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko ibyo bikorwa by’ubumuntu bidakwiye kwibagirana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments