Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko inkuba yishe abantu barindwi bo mu turere twa Rutsiro na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba n'abandi babiri bo mu Karere ka Burera, mu Ntara y'Amajyaruguru.
MINEMA igaragaza ko ku wa 03 Gicurasi 2026, abantu batanu barimo batatu bo mu Karere ka Rutsiro na babiri bo mu Karere ka Rubavu bishwe n’inkuba.
Barimo umukobwa w’imyaka 14 wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe ho mu Kagari ka Ryabizige wakubiswe n’inkuba Sa Saa Munani z’amanywa ari murugo iwabo.
Harimo kandi undi mugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gihonga n’umukecuru w’imyaka 78 wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango ho mu Kagari ka Nyakarera.
Abishwe n’inkuba barimo n'umugore w’imyaka 32, wo mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru kandi Saa 16h50, inkuba yakubise umusaza w’imyaka 80, wari iwe mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Karambi.
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu dukunda kwibasirwa n’ibiza by’inkuba ndetse zikanatwara ubuzima bw’abatari bake buri mwaka.
Inkuba yaherukaga kwica umugabo w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Mukura muri aka karere, mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 2026.
Hari kandi abagabo babiri bo mu Karere ka Burera, mu Mirenge ya Rwerere na Cyeru, bakubiswe n’inkuba barapfa.
Abo baturage barimo umugabo w’imyaka 39 y'amavuko wo mu Murenge wa Rwerere, mu Kagari ka Gacundura, mu Mudugudu wa Sarambwe, wakubiswe n’inkuba Saa Munani n’Igice (14h30).
Uyu mugabo asize umugore n’abana bane, ndetse inkuba ikaba yamukubise ari kumwe na bo bose mu nzu.
Undi ni umugabo w’imyaka 56, wari utuye mu Murenge wa Cyeru, Akagari ka Ruyange ho mu Mudugudu wa Gatagarajite. Inkuba yamukubise avuye gushaka ubwatsi bw’inka.
Muri Werurwe 2026 MINEMA yatangaje ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba byishe abantu 207 mu gihugu hose.
Raporo igaragaza ko abantu bakomerekejwe n’ibiza ari 432, inzu 2.341 zirangirika, izindi 35 zisenyuka burundu.
Amatungo yatwawe n’imyuzure akaburirwa irengero arimo inka 105 n’andi matungo 50. Ibihingwa byari ku buso bwa hegitari 252,5 byo byarengewe n’amazi y’imvura, ndetse hangirika amashyamba yari ku buso bwa hegitari 58.
Iyo raporo kandi igaragaza ko ibikorwaremezo byagizweho ingaruka n’ibiza birimo ibyumba by’amashuri 157, imihanda 52, imiyoboro y’amashanyarazi 111, ibiraro 57, imiyoboro y’amazi itatu, insengero 10, amasoko atandatu, inganda esheshatu, ibiro 12 n’ibigo nderabuzima 6.
Like This Post? Related Posts