Umworozi Mutarambirwa Patrick wo mu Karere ka Kirehe yashumbushijwe inka 25 n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere, nyuma y’uko inkuba imwiciye amatungo 33 arimo inka 15 n’intama 18.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, ahagana saa saba z’amanywa, mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Bwiyorere, Umurenge wa Mpanga, mu Karere ka Kirehe, aho inkuba yibasiye amatungo ye igahita iyica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelte, yatangaje ko bakimara kumenya iby’iki cyago, ubuyobozi bw’akarere n’abaturage bihutiye kugera aho byabereye, bafata icyemezo cyo kumufasha kongera kwiyubaka.
Yagize ati: “Nyuma yo kumwihanganisha, twahise dutegura igikorwa cyo kumushumbusha. Akarere kamuhaye inka, abaturage na bo baramwunganira, bamuha inka 25 zirimo inyana 23 n’ibimasa bibiri, ndetse banamuha intama icyenda n’ihene imwe. Ni igikorwa cyiza cyane cy’ubufatanye.”
Yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa, anaboneraho gusaba abandi gukomeza kugira umutima wo gufashanya mu bihe by’ibyago.
Gitifu Hakizamungu kandi yibukije abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibiza, nko kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa kuhahuriza amatungo igihe cy’imvura, no kwitwararika mu bihe by’ikirere kibi.
Imibare igaragaza ko ibiza bikomeje kwibasira u Rwanda. Kuva tariki ya 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, abantu 207 bamaze guhitanwa n’ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba.
Abandi 432 barakomerekejwe, inzu 2,341 zirangirika, mu gihe 35 zasenyutse burundu. Amatungo arimo inka 105 n’andi 50 yaranyanyagiye cyangwa arapfa, naho ibihingwa byo ku buso bwa hegitari 252.5 byangiritse, hamwe n’amashyamba angana na hegitari 58.