• Amakuru / POLITIKI


Igisirikare cya Iran kivuga ko kizatera ingabo za Amerika nizinjira mu Muhora wa Hormuz, nyuma y’uko Donald Trump atangaje igikorwa cyo kuyobora no guherekeza amato yaheze mu mazi y’uyu muhora.

Itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Iran rivuga ko izagaba ibitero ku “ngabo zose z’amahanga” zizagerageza kwegera cyangwa kwinjira mu muhora, “cyane cyane Ingabo za Amerika zabateye”.

Major General Ali Abdollahi avuga ko Iran “yavuze inshuro nyinshi” ko iyo nzira “igenzurwa” n’Ingabo za Iran, kandi ko kunyuramo bigomba guhuzwa na yo ibigizemo uruhare “uko ibintu bimeze kose”.

Iri tangazo ryakwirakwijwe na radiyo ya Leta ya Iran, IRIB.

Twabibutsa ko Igisirikare cya Amerika kivuga ko “ibisasu bya misile biyoborwa, indege zirenga 100 ku butaka no mu nyanja, indege cyangwa amato bitagira abapilote, hamwe n’abasirikare 15.000”, bazaba bari muri iyi Operation yiswe “Project Freedom”.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika buvuga ko butangira igikorwa cya “Project Freedom” kuri uyu wa 4 Gicurasi, hagamijwe kugarura ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’amato y’imizigo mu Muhora wa Hormuz nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru rivuga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments