• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk ibyaha bitandukanye yari akurikiranyweho, rumuhanisha ihazabu ya 1.050.000 Frw n’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange y’amezi atatu, ariko byose bisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Iki cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2026, urukiko rwategetse ko DJ Toxxyk ahita arekurwa, nyuma y’igihe yari amaze afunzwe by’agateganyo.

DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha no gutunga ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo guteza impanuka ndetse no kwanga gupimishwa igipimo cya alcohol.

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, aho yagonze umupolisi agahita apfa. Mu iperereza ryakurikiyeho, hanabonetse ibiyobyabwenge iwe.

Mu isesengura ry’urubanza, urukiko rwifashishije amategeko atandukanye agena ibi byaha n’ibihano byabyo. Ingingo ya 111 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ubwicanyi budaturutse ku bushake, iteganya ko uwabuhamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri cyangwa ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na 2.000.000 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ku byerekeye ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 ivuga ko ubifatanwe cyangwa ubikoresha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri cyangwa agahanishwa imirimo y’inyungu rusange.

Ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, urukiko rwashingiye ku itegeko ryo mu 1987 rigenga imikoreshereze y’umuhanda, riteganya igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka umwe ndetse n’ihazabu iri hagati ya 10.000 Frw na 30.000 Frw.

Naho ku cyaha cyo kwanga gupimishwa igipimo cya alcohol, amategeko ateganya igifungo kiri hagati y’iminsi irindwi n’amezi atandatu cyangwa ihazabu itarenga 20.000 Frw.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ubwiregure bw’impande zombi, urukiko rwamuhamije ibyo byaha byose, rumuhanisha ibihano byavuzwe, ariko rutegeka ko bisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Urukiko kandi rwemeje ko DJ Toxxyk adasabwa kwishyura ihazabu, bitewe n’uko yamaze igihe afunzwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.

Ibi bisobanuye ko mu gihe cy’amezi atandatu, azasabwa kwitwara neza; natabikora, ibihano yahawe bishobora gushyirwa mu bikorwa.

DJ Toxxyk yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, aza gutegekwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku wa 9 Gashyantare 2026, mbere y’uko urukiko rumufatira umwanzuro wa nyuma.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments