Guhera mu
ntangiriro y’ukwezi kwa Gicurasi 1994, uko FPR-Inkotanyi yagendaga itsinda
urugamba ari nako ihagarika Jenoside mu bice yabaga imaze kwigarurira,
Guverinoma y’abajenosideri yashyize imbaraga mu kwihutsiha ikorwa rya Jenoside.
Guverinoma ya Kambanda yabishyizemo umurego
udasanzwe guhera tariki ya 3 Gicurasi 1994 ubwo Minisitiri w’Intebe Kambanda
n’abaminisitiri batatu bakomokaga ku Kibuye: Edouard Karemera, Eliezer
Niyitegeka na Emmanuel Ndindabahizi bakoreye uruzinduko ku Kibuye, baherekejwe
n’abayobozi b’andi mashyaka ya Hutu Power, bagakorerayo inama ikomeye yahuje
abayobozi bose b’inzego z’imirimo ya Leta muri Kibuye, abacuruzi bakuru,
abahagarariye abikorera, abahagarariye amadini, hagafatwa ingamba zo kwihutisha
irimburwa ry’Abatutsi aho bari bataricwa hose. Inzego zose zahuriye ku Kibuye
kuri iyo tariki ziyemeje kubigiramo uruhare. Iminsi yakurikiye iyo nama yo ku
wa 3 Gicurasi 1994 yabaye rurangiza.
1. RTLM yatangaje ko iyicwa ry’Abatutsi basigaye rigomba kwihutishwa
Tariki 5
Gicurasi 1994, Radio RTLM yanyujijeho ubutumwa n’ibiganiro byinshi bikangurira
abategetsi bose ba Hutu Power baba aba politiki, aba gisilikare na jandarumori,
Interahamwe n’Impuzamugambi gushyira imbaraga mu kwica Abatutsi ahantu hose
bari batarabamaraho. Ubwo butumwa bwakurikirwaga n’indirimbo za Simon Bikindi
zigenewe gushyushya imitwe y’abicanyi. Abanyamakuru ba RTLM kandi bashyiragamo
ubutumwa bavuga ko buvuye hirya no hino mu gihugu bishimira ko bishe abo bitaga
ibyitso by’umwanzi ni ukuvuga Abatutsi.
Abanyamakuru
babishyushyemo cyane ni Noheli Hitimana, Habimana Kantano, Valeriya Bemeriki na
Gaspard Gahigi mu rurimi rw’ikinyarwanda. Mu rurimi rw’igifransa, abanyamakuru
ba RTLM bahamagariye kwihutisha iyicwa ry’abatutsi ni Emmanuel Nkomati,
Philippe Mbirizi, Joel Hakizimana na Georges Ruggiu.
RTLM
yunganiwe na Radio Rwanda mu biganiro byayobowe na Jean Baptiste Bamwanga no mu
butumwa butandukanye bwatanzwe n’abanyamakuru b’intagondwa ba Radio Rwanda
barimo Froduald Ntawulikura, Augustin Hatari, Phocas Fashaho, Robert Simba
n’abandi.
Kuri uwo
munsi, Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights
Watch, wasohoye itangazo ryamagana ibiganiro RTLM yahitishaga kuri Radiyo
bihamagarira kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
2. Umukuru w’Ikigo
cy’Ababikira i Sovu, Soeur Gertrude Mukangango, yicishije Abatutsi ba nyuma
bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994 muri Monastere y’I Sovu.
Monastere
y’ababikira bo mu Muryango w’Ababenedigitini iherereye mu Karere ka Huye, Sovu.
Guhera tariki ya 17 mata 1994, hahungiye abatutsi barenga 10.000 bihisha mu
mazu atandukanye y’icyo kigo cy’ababikira, harimo no mu ivuriro, bicwa mu
byiciro bitandukanye.
Guhera ku
itariki 22 Mata 1994, impunzi z’Abatutsi zatewe mu bitero bitatu. Interahamwe
zabanje gutera ku kigo nderabuzima, impunzi zari zihari zihungira mu igaraje
yacyo. Interahamwe zafashe icyemezo cyo kubatwikiramo ari bazima. Soeur
Gertrude (Consolata Mukangango) wari ufite imyaka 42 muri 1994 na Soeur Kizito
(Julienne Mukabutera) wari ufite imyaka 36 muri Jenoside, bazanye utujerikani
tubiri twa Lisansi. Soeur Kizito yamennye lisansi hasi imbere y’igaraji ahita
atwika. Uwo munsi hapfuye abantu bagera kuri 7000. Soeur Kizito yari afite
lisiti banditseho akurikizaho kugenzura ko bose bapfuye.
Ku itariki
25 Mata 1994, umuyobozi w’Interahamwe z’I Sovu, Emmanuel Rekeraho, uwari
umwungirije Gaspard Rusanganwa alias Nyiramatwi n’izindi nterahamwe, bagarutse
kuri Monastere kwica Abatutsi bahasigaye bari bihishe imbere mu kigo cya
Monastere. Soeur Gertrude na Soeur Kizito baganiriye na Rekeraho bamubwira ko
abakiza izo mpunzi kuko ngo nta biribwa bagifite byo kubaha. Impunzi zaringinze
ariko Soeur Gertrude atanga itegeko ryo kubica. Uwo munsi Interahamwe zishe
abantu babarirwa mu 1000. Hasigaye gusa abagera kuri 30 bo mu miryango
y’ababikira b’Abatutsikazi bo muri Monastere. Soeur Gertrude yashyizeho
igitsure cyinshi bagenzi be b’ababikira abategeka kwirukana abantu babo,
ababwira ko niba batabikoze batyo, bose bari bwicwe kandi n’ababikira b’Abatutsikazi
bakicanwa nabo, abo Babikira barabyanze.
Ku itariki 5
Gicurasi 1994, Soeur Gertrude yandikiye Burugumesitiri wa Komini Huye, Jonathan
RUREMESHA, ibaruwa imusaba kuza kwirukana abo bantu, iteye itya :
Impamvu :
kwitabaza ubutegetsi
Bwana
Burugumesitiri wa Komini Huye, BUTARE
Bwana
Burugumesitiri,
Muri ibi
byumweru bishize, hari abantu bagiye baza muri Monastere y’I Sovu ku buryo
busanzwe ari abashyitsi bahamara iminsi akenshi itarenga icyumweru, abenshi
bari muri za mission, abandi baje kuruhuka cyangwa gusenga.
Aho
intambara yuburiye igatera igihugu cyose, hari abandi bagiye baza ku buryo
butunguranye, bakaba bose bigundiriza kuba hano kandi nta buryo na bukeya
dufite bwo kubatunga dans l’illegalite. Nkaba maze iminsi narabasabye ko
ubutegetsi bwa Komini bwaza bukabaha itegeko ryo gusubira iwabo, cyangwa ahandi
bashaka kuba, kuko hano muri Monastere nta buryo na bukeya tugifite.
NDABASABA
NKOMEJE BWANA Burugumesitiri ko mwadufasha ntibirenze tariki ya 6/5/1994 ibyo
bitarangiye, kugira ngo imirimo Monasiteri isanzwe ikora iyikomeze nta mitima
ihagaze. Tubaragije Imana mu masengesho.
Umukuru
w’urugo. Soeur Gertrude Consolata MUKANGAGO (umukono)”.
Ku itariki 6
Gicurasi 1994, Burugumesitiri RUREMESHA yazanye n’abapolisi n’Interahamwe bica
izo mpunzi z’Abatutsi, zikaba ari nazo za nyuma zari zisigaye kuri Monastere y’
I Sovu. Ni ukuvuga ko zishwe ku munsi Soeur Gertrude yari yasabye
Burugumesitiri RUREMESHA ko yabamukiza kugira ngo Monastere yikomereze imirimo
yayo.
Urubanza rwa
Sr Gertrude rwabereye mu Bubiligi muri 2001 rwagaragaje ko Soeur Gertrude ubwe
ariwe wagendaga yereka Interahamwe ibyumba abatutsi bari bihishemo muri
Monastere.
Mu Batutsi
biciwe I Sovu, harimo imiryango myinshi y’abaha ari nabo bari biganje hafi ya
Monastere. Aba bose barimburanywe n’imiryango yabo kandi abatari bake bari
abakozi ba Monastere y’I Sovu imyaka myinshi.
Bamwe mu
bicanyi bafatanyije n’aba babikira mu bwicanyi bw’I Sovu barimo:
Adjudant
Emmanuel Rekeraho, Joseph Habyarimana wahungiye mu Bufransa, Gaspard Rusanganwa
alias Nyiramatwi, Innocent Nyundo, Pierre Rushyana, Jean Maniraho, Etienne
Rugombyumugabo, Theoneste Kagina, Joseph Bizimana wari burigadiye wa Komini
Huye, umukuru wabo ku rwego rwo hejuru akaba Burugumesitiri Jonathan Ruremesha.
Sr Gertrude
yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Bubiligi naho Sr Kizito akatirwa igifungo
cy’imyaka 12. Aba babikira bombi ubu barafunguwe bakaba baba muri Monastere ya
Maredret mu Bubiligi.
3. Nyuma yo
gufungurwa, Soeur Gertrude yatangije ibikorwa byo kwibasira abacitse ku icumu
rya Jenoside batanze ubuhamya mu rubanza rwe
Nyuma y’aho
afunguriwe, Soeur Gertrude yasubiye muri Monastere y’ababikira
b’ababenedigitini ahitwa Mardret, hafi y’Umujyi wa Namur, mu Bubiligi. Mu mwaka
wa 2018 abifashijwemo n’umunyamakuru w’Umufransa witwa Jerome Castaldi, Sr
Gertrude yanditse igitabo (Rwanda 1994. La parole de Soeur Gertrude) gipfobya
amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kinenga imikorere y’ubutabera kandi
kibasira cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje
uruhare rwe muri Jenoside i Sovu, harimo n’ababikira bagenzi be bagize ubutwari
bwi kumushinja.
Iyi
myitwarire idakwiye ya Sr Gertrude yaranenzwe cyane kugeza no muri bagenzi be.
Umwe muri bo, Kayitesi Bernadette, wabanye na Sr Gertrude muri Monastere i
Sovu, amaze gusoma icyo gitabo, yanditse ubuhamya agaragaza ko ukuri kw’amateka
ya Jenoside muri rusange, n’uruhare rwa Sr Gertrude mu iyicwa ry’Abatutsi i
Sovu by’umwihariko, kudakwiye gusibanganywa.
Bimwe mu
bikubiye mu bahamya bwanditswe na Kayitesi Bernadette ku wa 0/12/2019 ni ibi:
“Soeur
Gertrude,
Reka ngire
icyo nkubwira ku byerekeranye n’igitabo wanditse. Birababaje cyane ko nyuma yo
gufungwa hafi imyaka 7 wasohotse muri gereza ntacyo uhindutseho. Ubundi
baravuga ngo “Gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere”. Reka kubeshya Imana
n’abantu, reka kubeshya isi. Dusubize amaso inyuma turebe ibyabereye I Sovu.
Impunzi zatangiye kuhagera tariki ya 17/04/1994, ibuka ko Laurient Ntezimana
yazanye imifuka y’imiceri yo gufasha impunzi wowe ugahitamo kuyifungirana
impunzi zikicwa n’inzara; ibuka kandi imvura yaguye tariki ya 20/04/1994 ukanga
gukingura ngo impunzi zugame. Sr Schola yashatse imfunguzo arafungura ngo
bugame urangije uramutonganya; Sr Mechtilde yararize cyane aravuga ngo ibyo
dukora Imana izabitubaza, nibyo rero wabajijwe mu Rukiko 2001. Ese ko
wiyita umwere, essence yatwitse abantu muri centre de santé yaturutse he?
Abadamu bo mu Mudugudu bavugiye mu Rukiko ko ari wowe wazanye iyo essence, Sr
Kizito agacana ikibiriti mugatwika abantu b’inzirakarengane, interahamwe
bagakoma amashyi ngo bashiki bacu baratugobotse.
Ongera
wibuke induru n’umuborogo byavugiwe I SOVU, amasasu, grenade bisimburana umuntu
yifuza uwamurasa akamubura abantu batemaguzwa amashoka n’imipanga; wowe wigeze
na rimwe ubaza communaute ngo dukore iki? Mu gitondo tariki ya 23/04/1994,
waravuze ngo duhunge kandi ngo ntihagire ukuramo indangamuntu ngo ayerekane,
dusohotse tugeze kuri bariyeri ni wowe wakuyemo indangamuntu uyereka
interahamwe ariko Imana yakinze ukuboko ntihagira undi babaza indangamuntu ;
turakomeza turagenda tugeze I Ngoma nyuma y’iminsi 2 dushaka gutaha, uribuka
ukuntu wavuganye n’abasirikare hagashira amasaha abiri (2), buri wese byamuteye
ubwoba.
Ibuka
tugarutse i Sovu tariki ya 25/04/1994, REKERAHO wari chef w’interahamwe
akadukoresha inama muri salle ya Hotellerie. Dore amagambo yavuze: Aba bantu
babahungiyeho mubahishe muri plafond cyangwa muri kave kuko nta muntu w’i Sovu
ubambaza kandi ntabwo aribo bazagarura ingoma ntutsi. Amaze kuvuga ayo magambo
yongeraho ati: Ikizabibemeza ni uko ntazagaruka kubareba. Kuki mu gitabo cyawe
utabyanditse ngo usobanure uko byagenze?
Muri iryo
joro ku itariki ya 25/04/1994, warambwiye uti: Bwira basaza bawe basohoke bajye
mu mirambo bajye kuryamamo, imodoka iza gutwara imirambo izabanaga mu cyobo
hanyuma bazasohokamo bagende. Ese koko ayo ni amagambo y’umuntu wubaha Imana?
Ubwo buzima twakomeje kububamo 3 kugeza tariki ya 06/05/1994.
Mu gitondo
tumaze gusenga wavuze amagambo mabi uti: Ababikira bafite abantu babo
babahungiyeho ndabasaba kubasohora ku neza, batabikora tukabasohora ku mbaraga
za Leta. Nibyo wakoze rero abantu bagera kuri 25 urabasohora ngo bicwe. Ndibuka
basaza banjye babiri uwitwa GATETE Deo na Placide Seth. Ndibuka papa wa Sr
Fortunata na mama we hamwe na murumuna we. Ndibuka papa wa Regine na mama we.
Ndibuka Chantal n’umwana we Chrispin. Ndibuka Aima Marie n’abana be bane.
Ndibuka Candari murumuna wa Sœur Therese MUKARUBIBI. Ndibuka papa wa Sr
Bernadetse NYIRANDAMUTSA na musaza we na murumuna we. Abo bose Imana ibahe
iruhuko ridashira. Kuki amagambo wavugiye muri Eglise utayasubiyemo mu gitabo
cyawe?
Wanditse
uvuga ko ugeze muri gereza warize cyane, none se twe twarize angana iki abantu
bacu babasohora bagiye kubica? I Sovu twagize ababikira babi cyane barimo Sr
Gerturde na Sr Kizito, ariko kandi twagize n’ababikira beza cyane babazwaga
n’ibyo abo babiri bakoraga. Urugero Sr Liberatha ntabwo yari mu bicwaga ariko
wabonaga ababaye cyane na Sr Merchtilde. Sr Liberatha yahishe abantu muri
plafond akajya abaha amazi n’ibiryo noneho Sr Gertrude abimenye arabasohora
baricwa.
Ndibuka Sr
Ermelinda yari umubikira mwiza yarasengaga cyane kandi Imana yamwerekaga
ibizaba mbere ku buryo Musenyeri yari yaramuhaye uruhushya rwo gutunga Saint
Sacrement [isakramentu ritagatifu] muri chambre ye.
Ibuka inzira
twanyuzemo duhunga tugeze muri Centre Africa wanditse article ivuga iti « Apres
les machettes le Ciel sera bon ». ibyo wanditsemo narabisomye, ni ibinyoma gusa
waravuze uti: Twaricaye n’ababikira tuganira ku byabaye dusabana imbabazi
turahoberana ubu tubanye neza,. Ese koko ibyo byarabaye? Niba byarabaye
byabereye he? Iyo biba kandi ntabwo twari kugana inkiko zo muri Belgique.
Twarakomeje
turahunga tugera Maredret Monastere yashinze SOVU. Ntiwigeze ureka turuhuka,
ahubwo wahisemo gutatanya ababikira ubashyira muri za Monastere zitandukanye,
kugira ngo usibanganye ibimenyetso, ngo ibyo wakoze na Sr KIZITO
bitazamenyekana. Ariko ntabwo Imana yabyemeye, umaze kwikuraho ababikira bakuru
bose usigaranye n’abana bato nibwo wabandikishije ngo bavuge ibyiza wakoze muri
Genocide ufashijwe na Mere Aloys umudagekazi, mwandikaga ibyo mushaka mubijyana
mu Rukiko muri Belgique. Ibyo mwandikishije ababikira bato na Mere Aloys nibyo
byaje kugukoraho mu Rukiko rwabaye muri 2001.
Uribuka
umucamanza akubaza icyo wari ugamije wandika ibyiza wakoze ko nta muntu wari
wabikubajije, wabuze icyo usubiza. Ndibuka Sr Domitilla bamubaza ibyo yasinyiye
niba koko ariwe wabyanditse, yasubije agira ati: Nababwiye mu Kinyarwanda ubwo
bongeragamo ibyo bashaka bakaduha tugasinya. Mere Aloys niwe wandikaga
afatanyije na Sr Gertrude, none se ko uvuga ko uri umwere ibyo byose
wabijyagamo ushaka iki?
Icya kabiri:
Ababikira bataha mu Rwanda ugasigarana na Sr Kizito mwenyine kuki mutatashye
kandi uvuga ngo ntacyo wishinja? Sr Domitilla ubuhamya yatanze yavugishije
ukuri kandi yashoboraga no kwirukanwa kuko yari akiri mu babikira bato.
Tukiri mu
Rukiko rero ndibuka ubuhamya bwa Sr Solange avuga umwana waguhungiyeho akihisha
muri coule [=umwenda w’ababikira] wari wambaye wa move ukamujugunyira
interahamwe uwo mwana waguhungiyeho twese turamwibuka ariko uyu mubikira Sr
Solange niwe wabisobanuye neza mu Rukiko.
Uribuka
nsaba gutaha mukambwira ko bidashoboka kandi ko Guverinoma iriho itazemerwa?
Yaremewe rero uwakugeza mu Rwanda ngo urebe aho Perezida wacu agejeje Igihugu.
Ubu arahabwa imidari hirya no hino y’imiyoborere myiza, wowe uracyari mu bya
mbere ya 1994 hamwe n’abaguhindura umwere, harimo Padiri LINGUYENEZA Venuste
atigeze agera I Sovu muri Genocide arakugira umwere ashingiye kuki?
Reka rero
nkubwire ukuri, article wandikiye I Bangui muri Centre Africa (Apres les
machettes le Ciel sera bon) hamwe no kugurisha Monasteri Kominote itabizi biri
mu byatumye dufata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda ngo tubohoze SOVU. Sr Schola
na Marie Bernard twari muri conseil twaratowe na communaute twagombaga rero
gutaha ngo dushyire ukuri ahagaragara kuko guca mu ziko ntigushye.
Igihe
twasabaga gutaha mwanze kwishyura itike y’indege, ariko mwibagirwa ko Imana
ishobora guca inzira aho zitari. Tumaze gutaha tugeze kwa Musenyeri
[Gahamanyi], twasanze fax wanditse umusaba ngo ntatwakire, nawe arasubiza ati:
Umubikira usaba Musenyeri gukora ubugome mu rugo rwe ni muntu ki? Ese ubundi
wari uziko twatashye tutaravuganye nawe? Twari dufite n’urwandiko rutwemerera
ko azaducumbikira kandi akadufasha kubohoza Sovu. Koko rero yarabikoze
afatanyije na Musenyeri Mubirigi Felecien. Turabashimira ibyo badukoreye byose
kandi Imana ibahe iruhuko ridashira.
Tukiri kwa
Musenyeri [Gahamanyi] nibwo Imana yatweretse ikimenyetso gikomeye tubona
ibaruwa yawe wanditse utanga abantu bacu ngo bicwe hari mu mwaka wa 1996 mu
kwezi kwa mbere. Iyo baruwa yawe yabaye ikimenyetso simusiga ari nayo yayoboye
urubanza rwawe muri Belgique muri 2001. Nyuma y’ibyo byose ugatinyuka kwiyita
umwere! Ntuzibagirwe na rimwe ko igihe Schola na Marie Bernard bashakaga
kubohoza Sovu wowe washakaga kuyisenya burundu ngo uyimurire Marone muri
Belgique. Ababikira b’I Sovu babaye intwari banga kugumana nawe bahitamo
gusubira mu Rwababyaye.
Bimaze
kubakomerera mwohereje Pere Comblin ngo adukure ku izima tureke kuvuga ukuri;
ntabwo rero byari gushoboka kuko tutari guceceka hejuru y’amaraso y’abacu. Dore
uko naganiriye na Père Comblin: Mugomba gukora uko mushoboye Sr Gertrude
ntafungwe, kuko byaba ari scandale kuri kiriziya. Nanjye ndamusubiza nti: Ese
abapfuye mubavugaho iki ko mubabazwa n’umuntu ushobora gufungwa ko mutigeze
mwamagana Genocide yakorewe abatutsi? Nibura mubigaragaze no mu nyandiko? Nawe
rero arasubiza ngo ariko sitwe twabishe. Nanjye ndamusubiza nti: Yego simwe
ariko nabo baremwe mu ishusho y’Imana kandi nta scandale irenze gutemera
abakristu mu kiriziya cyangwa kuyibasenyera hejuru. Uwo mupadiri twatandukanye
tudashoboye kumvikana na gato.
Reka
ndangize nshimira ababikira b’I Sovu ko batashatse kubakira communaute yabo ku
kinyoma. Ndi umuhamya wo kubivuga kuko bose nakurikiye ibyo batangarije
Urukiko.
Ndangije
nshimira buri wese wagize uruhare ruto cyangwa runini kugirango SOVU isubirane
ubuzima. Ndashimira Madame Nowork ibyiza yadukoreye Imana izabumukubire
karindwi. Ndashimira cyane Musenyeri Gahamanyi waducumbikiye umwaka wose, Imana
imwakire mu bayo.
Ndashimira
cyane Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME, n’abo bafatanyije bose
kubohora Igihugu kuko iyo batitanga nta muntu wari kurokoka Imana ikomeze
imugende imbere mubyo akora byose.”
Bikorewe I
Kigali kuwa 05/12/2019
KAYITESI
Bernadette (Umukono).
UMWANZURO
Iyicwa
ry’abatutsi ryakozwe ku itariki ya 5 Gicurasi rirerekana cyane cyane uruhare
rwa Leta mu mugambi wa Jenoside no gukoresha itangazamakuru mu bukangurambaga
bwo kwica Abatutsi. Jenoside yakorewe I Sovu, igizwemo uruhare na bamwe mu
babikira, barimo umuyobozi w’ikigo, iragaragaza ko inzego zose zagize uruhare
muri Jenoside.
Kuba Sr
Gertrude wahamijwe uruhare rwe muri Jenoside, agakora igihano cye agafungurwa,
ariko agakomeza umugambi wo gutsimbarara ku cyaha no gusebya abacitse ku icumu
rya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ababikira bagenzi be biciwe imiryango mu
maso yabo, hakicwa n’abatutsi bose bari babahungiyeho, birerekana uburemere
bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu mitima ya bamwe. Biragaragaza ko
ingamba zo kwigisha urubyiruko amateka nyayo yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
zigomba gukomeza kugira ngo ukuri kubafashe kubaka u Rwanda rw’ejo. Ni isomo
buri Munyarwanda yari akwiye kuvana muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 26
Jenoside yakorewe Abatutsi. Gushyigikira abakoze Jenoside bafashwa gupfobya no
guhakana uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo ubwo aribwo
bwose ni igikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigayitse kandi gihanwa
n’amategeko.
Like This Post? Related Posts