Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yatangaje ko agiye no kuyobora Minisiteri y’Ingabo, nyuma y’uko uwari uyiyoboye, Sadio Camara yiciwe mu bitero byagabwe n’inyeshyamba mu rugo iwe.
Ibi byatangajwe
binyuze mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo ya Leta ku itariki 4 Gicurasi
rivuga ko Perezida Goïta agiye gusimbura Sadio Camara mu gihe Maj Gen Oumar
Diarra usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo we yagizwe Minisitiri w’Ingabo
Wungirije.
Camara wari Minisitiri w’Ingabo wa Mali yiciwe mu gitero
cyagabwe n’ikamyo yari irimo ibisasu byarashwe ku rugo rwe ruri hafi y’Umurwa
Mukuru Bamako ku itariki 26 Mata 2026.
Yishwe mu gihe Mali yari ihanganye n’ibitero bikomeye
by’inyeshyamba. Ni ibitero byagabwe n’imitwe y’inyeshyamba irimo Azawad
Liberation Front n’uwa JNIM ushikamikiye kuri Al-Qaeda.
Byagabwe mu bice byinshi by’igihugu harimo no mu Murwa Mukuru
Bamako aho by’umwihariko ku itariki 25 Mata 2026, abaturage mu bice byinshi
babyukiye ku rusaku rw’imbunda n’amasasu.
Ni ibitero byagabwe bitunguranye bigamije gushyira igitutu ku
butegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali ngo buveho, ndetse kugeza ubu ibintu
ntibirasubira ku murongo nubwo i Bamako urusaku rw’imbunda rwahoshejwe.
I Bamako kugeza ubu ariko izo nyeshyamba zisa n’izahagaritse ubuhahirane
bwaho n’ibindi bice, kuko zafunze imihanda imwe ndetse n’ingendo ku kibuga
cy’indege cya Bamako-Sénou International Airport zikorwa ni mbarwa bitewe
n’ibyo bitero, ku buryo imibereho y’abatuye muri uwo mujyi igoranye.
Mu guhangana n’ibi bibazo, ubuyobozi bwa Mali bwatangaje ko
bwataye muri yombi abasirikare bakekwaho gufatanya n’inyeshyamba mu gutegura no
gushyira mu bikorwa ibi bitero.
Mali kandi yatangaje ko iri gukorana n’ibihugu by’abaturanyi
birimo Niger na Burkina Faso mu kugaba ibitero byo mu kirere bigamije kurwanya
inyeshyamba.
Ibyo bihugu uko ari bitatu, byose biyobowe n’abasirikare,
byishyize hamwe mu ihuriro ryitwa Alliance of Sahel States, riharanira
guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano muri aka
karere nubwo inyeshyamba muri ibyo bice zigifite imbaraga zigaragara zo kugaba
ibitero bikomeye.
Abasesenguzi bagaragaza ko icyemezo cya Goïta cyo gufata
icyarimwe ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Minisiteri y’Ingabo gishobora kuba
kigamije gukomeza gufata ububasha bwose mu gihe ubutegetsi bwe buri guhura
n’igitutu gikomeye cy’inyeshyamba.