Idini ry’aba
Bahá’í mu Rwanda ryatoye abanyamuryango icyenda bagize Inteko y’Ubutungane ku
rwego rw’igihugu, bagiye gukora mu gihe cy’umwaka umwe.
Ni mu
iyemeza ryabaye ku nshuro ya 52, aho intumwa 19 zihagarariye abemezi bo mu
Rwanda zateraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi itatu.
Iri yemeza
ryabaye mu mwaka wa 183 BE ku ngengabihe y’aba Bahá’í mu Rwanda, ryasize hatowe
Navid Dejwakh, Judith Nyamoga, Vincent Nshimiyimana na Seraphine Nyirabagenzi.
Hatowe kandi
Pascal Sibomana, Nasim Parsa, Anis Ndayisaba, Catherine Honeyman ndetse na
Basile Seburikoko.
Mu matora ya
ki- Baha’i ntabwo abatorwa biyamamaza ahubwo abantu bakurikije uko bazi buri
wese nibo bagenda batora. Aya matora bayita matagatifu.
Ntawe ubwiye
undi, umuntu iyo amaze gusenga akurikije umutimanama we atora umuntu yumva
wafata inshingano.
Inteko
y’Ubutungane y’igihugu itorwa mu bantu batoranywa mu turere, bahagararira
bagenzi babo ku rwego rw’igihugu.
Anis
Ndayisaba, umwe mu bagize Inteko y’Ubutungane y’igihugu y’Ababahá’í mu Rwanda
Mu kiganiro
na BTN Rwanda yadutangarije ko bagira abo bita Inteko y’Ubutungane y’umurenge
n’Inteko y’Ubutungane y’igihugu, mu gihe ku isi bagira Inzu Nsanganyasi
y’Ubutabera.
Ati: “Aba
bose baba bagizwe n’abantu icyenda. Twebwe nta ba padiri tugira, nta ba
pasiteri, ariko tugomba kugira abantu batureberera, badufatira imyanzuro,
badufasha gukemura ibibazo.”
Ndayisaba avuga ko iri dini riharanira ubumwe bw’abantu bose, ubumenyi n’idini, uburere, uburinganire, amahoro n’ubutabera n’ibindi.
Anis
Ndayisaba wavuze mu izina ry’Inteko y’Ubutungane y’Igihugu yatowe Iyamuremye
Emmanuel wo mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi, wabaye Umubahá’í kuva
mu mwaka wa 2000, avuga ko yishimira ko iri dini ryamufashije guhindura
imibereho ye.
Atangaza ko
mbere y’iyo myaka yafataga abantu bose nk’aho bari mu matandukaniro ashingiye
ku ruhu, uburebure ndetse no ku nkomoko y’ibihugu n’uduce.
Agira ati: “Ariko aho namariye gusoma inyigisho z’ukwemera kwa ki Bahá’í nasobanukiwe neza ko isi ari igihugu kimwe, menya ko abayituye ari ubwoko bumwe, umuntu umwe.”
Nyirabagenzi
Seraphine wo mu Murenge wa Rwinkwavu na we avuga ko mu idini rya Bahá’í hataba
n’amacakubiri, kandi ko urubyiruko rwigishwa kuba abantu bagandukira Imana no
kwiteza imbere.
Avuga ko iri
dini rishyira imbere kubaho mu buryo bwo kwiyubaha, kandi ko bemera Imana
n’andi madini, ariko bakubahiriza ibyahishuriwe intumwa y’Imana Bahá’u’lláh.
Idini rya ki
Baha’i ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwuzuye mu 1973 rihagejejwe
n’intumwa Baha’u’llah.
Muri iri
dini nta makoraniro agamije kwiyegereza abayoboke ahubwo buri muntu mu barigize
agenda yigisha abandi ku giti cye.
Rigendera ku gitabo gitagatifu cyitwa Kitab-Aqdas mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura igitabo gitagatifu n’ubundi.