• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Polisi yo mu Karere ka Kyenjojo muri Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Richard Mwesige w’imyaka 40 y'amavuko, akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica umugore we ndetse binakekwa ko yamuriye.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026, nyuma y’iperereza ryari rimaze ibyumweru byinshi rikurikira ibura ry’umugore witwa Karungi w’imyaka 35 y'amavuko, wari umugore w’uyu mugabo, bakaba bari bafitanye n’umwana umwe.

Amakuru atangwa n’inzego za Polisi agaragaza ko iperereza ryatangiye ubwo umuyobozi w’Akagari ka Kihara, Asaaba Aheebwa, yatangaga amakuru y’uko amaze igihe atabona uyu mugore, ndetse agaragaza ko imyitwarire y’umugabo we itari isanzwe.

Nyuma yo gusaka urugo rw’uyu mugabo, Polisi yahasanze ibisigazwa by’umubiri w’umuntu, birimo umutwe wari upakiye mu ishashi umanitse ku gisenge cy’inzu, hamwe n’ibindi bice by’amagufa bikekwa ko ari iby’uwo mugore waburiwe irengero.

Ibi bisigazwa byahise bijyanwa ku bitaro bya Kyenjojo kugira ngo hakorwe ibizamini bya ADN, bizafasha kumenya neza niba ari Karungi ndetse n’icyateye urupfu rwe.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje, aho hakekwa ko uyu mugabo yaba yarishe umugore we nyuma akamurya, nubwo ibisubizo bya nyuma by’ibizamini bya siyansi bigitegerejwe.

Iyi nkuru yakomeje gutera ubwoba n’akababaro abaturage bo muri ako gace, basaba ko ukekwaho icyaha yahabwa ubutabera bukwiye mu gihe iperereza rikomeje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments