Iran yahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ingingo nshya 14 zikwiye kwitabwabo kugira ngo amasezerano yo kurangiza intambara agerweho.
Ni ingingo Perezida
wa Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko ari kwigaho, ariko bikazaba iby’ubusa
Iran niyitwara nabi.
Muri izo ngingo harimo kurangiza intambara mu minsi 30,
gushyiraho amasezerano mpuzamahanga azatuma iyi ntambara idashobora kongera
kubaho, amasezerano ko Iran na Amerika bitazongera guterana ndetse ayo
masezerano akaba arimo ibindi bihugu bifitanye umubano mwiza na Iran ndetse na
Israel.
Harimo kandi gufungura inzira ya Hormuz, gufungura ibyambyu
byose bya Iran byafunzwe na Amerika, no gukura ingabo za Amerika mu bihugu
bikikije Iran.
Iran kandi yemeye ko izamara imyaka 15 idatunganya Uranium
ikoreshwa mu ntwaro za nucléaire, ndetse ko nyuma y’iyo myaka izajya ikora
Uranium iri ku rugero rwa 3,6%, na yo itazajya ijya mu bubiko ngo ibe nyinshi.
Ubusanzwe Iran yakoraga Uranium iri kurugero rurenga 60% ari na
yo ikoreshwa mu ntwaro, ariko 3,6% ni urugero ruto cyane kuko ishobora
gukoreshwa mu nganda nini gusa, ariko iyi ntiyakoreshwa mu bushakashatsi.
Harimo kandi ko nta ruganda rwa nucléaire rwa Iran ruzangizwa
ndetse ko izajya isangiza amakuru y’imicungire ya Uranium izajya itunganya no
kuyohereza mu bindi bihugu mu rwego rwo kutagira nyinshi ibitse muri Iran.
Iran isaba ko yakurirwaho ibihano nka kimwe mu bisubizo by’uko
na yo izaba iretse gukora intwaro za nucléaire n’umutungo wayo wafatiriwe
ukarekurwa.
Iran kandi yasabye kuzagirana ibiganiro n’ibihugu by’Abarabu
bigamije kuzamura umutekano mu karere biherereyemo.
Izi ngingo zisimbura izindi 10 zari zatanzwe muri Mata 2026,
gusa kuzumvikanaho bikagorana cyane kuko Iran yo ishaka ko habanza gusinywa
amasezerano mu gihe Amerika yo ishaka ko hafungurwa inzira ya Hormuz mbere
y’uko amasezerano agerwaho.
Hormuz ni inzira inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku
Isi. Kuva iyi nzira yafungwa Iran yakunze kurasa ku bwato bwikoreye ibicuruzwa
byavugwaga ko ari ubw’ibihugu by’inshuti za Amerika.
Buri kwezi hanyura ubwato 3000 ariko bwaragabanyutse cyane.
Kimwe cya gatatu cy’ifumbire na cyo kinyuzwa muri iyi nzira. Inyuzwamo n’ibindi
bicuruzwa birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Kuva ku wa 28 Gashyantare intambara ya Iran itangiye kugeza ku wa 3 Werurwe 2026, yari imaze kugwamo Abanya-Iran 2076, hakomereka abandi 26.500.