• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Karere ka Rwamagana, wari waburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, yongeye kuboneka ari muzima, anahita asubirana n’umukobwa bari bagiye kurushinga.

Uyu musore yaburiwe irengero mu rukerera rwo ku wa 02 Gicurasi 2026, aho yari atuye mu Kagari ka Bishenyi, mu Murenge wa Mwulire, mu Karere ka Rwamagana. Kubura kwe kwabaye inkuru mu baturage, cyane ko byabaye ku munsi nyir’izina w’ubukwe bwe.

Ubutumire bw’ubukwe bwari bwaramaze gusohoka bwagaragazaga ko gusaba no gukwa byari kubera mu nzu mberabyombi ya Regina Pacis Rambura, mu Karere ka Nyabihu, kuri uwo munsi nyir’izina.

Abari bagiye kumuherekeza batangaje ko mu ijoro ribanziriza ubukwe, imodoka zari kubatwara zari zahageze ahagana Saa Cyenda z’ijoro. Gusa, bagerageje kumuhamagara kuri telefone ntibyabakundira, ndetse n’igihe bageraga aho atuye ntibamubonye, ibintu byateje impungenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rugengamanzi Steven, yemeje ko uwo musore yongeye kuboneka ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, ari muzima nta kibazo.

Yagize ati: “Twabonye amakuru ko umusore wari waburiwe irengero yagarutse iwe aho akodesha, yizanye kandi nta wamukubise cyangwa ngo amushimute.”

Yakomeje avuga ko nyuma gato y’uko agarutse, umugeni we na we yahise ahagera, azanye n’ibyo bari bateganyije mu gushyingiranwa ndetse n’abavandimwe bamuherekeje.

Ati: “Ubu bari kumwe, umugore yazanye n’ibintu byose, ndetse bari mu myiteguro yo gukomeza kubana nk’uko bari babitangiye.”

Rugengamanzi yongeyeho ko nta kibazo kidasanzwe uwo musore afite, nk’uko amakuru bamaze kubona abigaragaza.

Mbere y’uko abura, bivugwa ko yari yabwiye umugeni we ko abona ubukwe bwabo burimo imbogamizi zituruka ku bandi bantu, ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kubuhagarika by’agateganyo akigendera.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments