• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye gusaba ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa byuzuye gahunda ya “One Network Area” (ONA), igamije kugabanya ibiciro by’itumanaho no kunoza ihuzanzira mu karere.

Yabitangaje ku wa 04 Gicurasi 2026, mu nama y’ubucuruzi yahuje Kenya na Tanzania, yabereye mu kigo mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere i Dar es Salaam.

Ruto yashimangiye ko hakenewe guhuza burundu imikorere y’imiyoboro ya telefoni zigendanwa mu karere, kugira ngo guhamagarana hagati y’ibihugu bihenduke.

Yagize ati: “Niteguye kugirana ibiganiro byimbitse ku buryo twashyira mu bikorwa byuzuye igitekerezo cya One Network Area.”

Yavuze ko hari aho intambwe yamaze guterwa, aho guhamagara uvuye muri Kenya ujya muri Uganda cyangwa mu Rwanda bimwe bifatwa nk’aho ari guhamagara imbere mu gihugu.

Ati: “Nk’uko mubizi, guhamagara uvuye muri Kenya ujya muri Uganda no mu Rwanda, hari aho bifatwa nk’aho ari guhamagara imbere mu gihugu.”

Icyakora, yagaragaje ko hakiri imbogamizi, cyane cyane ku bijyanye na Tanzania, aho guhamagara ho bikiri mu rwego mpuzamahanga.

Ati: “Haracyari ikibazo; guhamagara muri Tanzania biracyafatwa nk’aho ari mpuzamahanga. Mpuzamahanga ujya he?”

Perezida Ruto yongeyeho ko hakenewe ubufatanye bwimbitse bw’ibihugu n’abafatanyabikorwa kugira ngo habeho guhuza byuzuye imirongo y’itumanaho mu karere.

Gahunda ya One Network Area y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangiye gushyirwa mu bikorwa hagati ya 2014 na 2015, igamije gutuma abakoresha telefoni bishyura nk’ibiciro by’imbere mu gihugu ku guhamagara, ubutumwa bugufi (SMS) na internet, igihe bari mu bindi bihugu bigize uwo muryango.

Ibi bihugu birimo Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Tanzania, aho intego ari uko aka karere gafatwa nk’isoko rimwe ry’itumanaho, kandi kwakira telefoni bikaba ubuntu.

Nubwo bimeze bityo, hashize imyaka irenga icumi ishyirwa mu bikorwa ritaragerwaho ku rwego rumwe, bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo amategeko atandukanye agenga itumanaho, imisoro, imiterere y’ibiciro ndetse n’ubushobozi butandukanye bw’imiyoboro ya telefoni.

Hari kandi imbogamizi zijyanye no kugenzura imiyoboro mpuzamahanga, ingamba zitandukanye z’abakora itumanaho, kudahuza neza ingano y’itumanaho hagati y’ibihugu, ndetse no gukoresha nabi serivisi zo gukoresha telefoni mu mahanga igihe kirekire (permanent roaming).

Kugeza ubu, hari ingamba zitandukanye zirimo gushyirwa mu bikorwa hagamijwe gukemura ibyo bibazo. World Bank, binyuze mu mushinga wa Eastern Africa Regional Digital Integration Project (EARDIP), iri gufasha mu gushyiraho umurongo ngenderwaho uhuza ibiciro n’imikorere y’itumanaho mu karere.

Mu byifuzo biri kuganirwaho harimo gushyiraho igipimo ntarengwa ku biciro bya internet ikoreshwa mu gihe uri mu kindi gihugu (data roaming), kikagera kuri $0.005 (hafi Frw 7) kuri megabyte, mu rwego rwo korohereza abaturage.

Mu gihe EAC igihanganye n’izi mbogamizi, ahandi muri Afurika ho hari intambwe igaragara. Ibihugu byo mu muryango wa SADC, birimo Botswana, Malawi, Lesotho, Mozambique, Zambia na Zimbabwe, byamaze kugabanya ibiciro by’itumanaho ku majwi, ubutumwa bugufi na internet.

Abasesenguzi bavuga ko guhuza byuzuye itumanaho mu karere ka EAC byagabanya ibiciro byo gukora ubucuruzi, bikorohereza abacuruzi bambukiranya imipaka, ndetse bikongera ishoramari mu ikoranabuhanga.

Na none kandi, Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Kenya, William Kabogo, yashimangiye ko iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rigomba kugera kuri bose, anavuga ko kunoza itumanaho ari ingenzi mu kugeza serivisi nziza ku baturage.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments