• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibinyujije mu ishyaka riri ku butegetsi rya Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS), yasabye ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira icyemezo gikomeye uwahoze ayobora iki gihugu, Joseph Kabila, cyo kumushyiriraho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026, cyari kigamije gushyigikira ibihano biherutse gufatirwa Kabila na Amerika.

Kabuya yavuze ko ubu busabe bwatanzwe binyuze mu rwandiko UDPS yashyikirije Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa, busaba ko Donald Trump yifashisha ububasha bwe mu gutanga impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Kabila.

Yagize ati: “Mu myigaragambyo twateguye, ntitwashyigikiye gusa ibihano byafatiwe Kabila, ahubwo twanasabye ubuyobozi bwa Amerika, by’umwihariko Perezida Trump, gusuzuma uburyo hashyirwaho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.”

Ku wa 30 Mata 2026, Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga, Office of Foreign Assets Control, rwatangaje ibihano rwafatiye Joseph Kabila, wamaze imyaka 18 ayobora RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Ibi bihano byaturutse ku birego by’uko Kabila yaba afitanye isano no gushyigikira umutwe wa M23 ndetse n’ihuriro rya Alliance du fleuve Congo, byombi bivugwa mu makimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Gusa Joseph Kabila yahakanye ibi birego byose, avuga ko ibihano yafatiwe bishingiye ku byavuzwe na Leta ya Kinshasa bidafite ibimenyetso bifatika.

Iyi dosiye ishobora kongera kuzamura ubushyamirane bwa politiki hagati y’impande zitandukanye, mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje gufata indi ntera.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments