• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mu mezi atatu ya mbere ya 2026, utubari two mu Bwongereza twakomeje gufunga ku muvuduko uhangayikishije, aho hafi utubari tubiri twafungwaga buri munsi, nk’uko imibare y’abakora muri uru rwego ibigaragaza.

Ishyirahamwe ry’Inzoga n’Utubari mu Bwongereza (BBPA) ryatangaje ko hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, utubari 161 twafunze imiryango yabyo mu Bwongereza, Scotland na Wales, bituma abantu bagera ku 2,400 bahomba akazi.

Ibi byabaye nubwo mu ntangiriro z’uyu mwaka, Leta yari yatangaje ingamba zo kugabanya imisoro ku bucuruzi, igabanya 15% ku tubari n’ahacurangirwa, hagamijwe kuborohereza. Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gushize.

Nubwo bimeze bityo, BBPA ivuga ko izo ngamba zidahagije, isaba ko hajyaho impinduka z’igihe kirekire zirimo ivugurura ryagutse ry’imisoro ku rwego rwose rw’ubucuruzi bwo kwakira abakiriya (hospitality).

Ibi bije bikurikira umwaka wa 2025, aho utubari 336 twafunzwe mu gihugu hose.

Umuyobozi mukuru wa BBPA, Emma McClarkin, yavuze ko:
"Ifungwa ry’utu tubari ryakwirindwa, kuko ubucuruzi ubwabwo buracyafite icyizere. Icyakora inyungu zabwo zirangizwa n’imisoro iremereye cyane ndetse n’ibiciro bikomeje kuzamuka."

Mu myaka ishize, utubari n’ibindi bigo byakira abakiriya mu Bwongereza byahuye n’igitutu gikomeye, bitewe n’izamuka ry’imishahara y’abakozi, izamuka ry’imisoro y’ubucuruzi, ndetse n’impinduka mu myitwarire y’abaguzi.

Ku ruhande rwa Leta, umuvugizi wayo yatangaje ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gufasha uru rwego, harimo kugabanya imisoro ku kigero cya 15% guhera muri Mata, guhagarika izamuka ry’iyo misoro mu gihe cy’imyaka ibiri, kongera amasaha yo gufungura mu gihe cy’Igikombe cy’Isi, ndetse no kongera miliyoni 10 z’amapawundi mu kigega kigamije guteza imbere ubucuruzi bwo kwakira abakiriya.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments