Komisiyo
y’amatora muri Burundi yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 3
Gicurasi 2027 , icyemezo cyatangarijwe mu nama ikomeye yateje n’impaka ndetse cyanamaganwe n’amashyaka
atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abagize
opozisiyo banze kwitabira iyo nama, bavuga ko uburyo amatora ategurwa butatanga
icyizere cy’amatora aboneye kandi mu mucyo.
Mu itangazo
rusange ryashyizweho umukono n’abatavuga rumwe na Leta, bavuze ko Komisiyo
y’Amatora “itari mu mwanya wo gutegura amatora yubahiriza amahame
y’ubwisanzure, ukuri n’ubutabera”.
Opozisiyo
ivuga ko imiterere y’iyo komisiyo n’imikorere yayo bituma habaho impungenge ku
bwigenge bwayo.
Banongeyeho
ko mu gihe hatarabaho “ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zose”,
imyiteguro y’amatora isa n’ikorwa mu buryo bwihuse kandi budakwiye.
Komisiyo
y’Amatora yatangaje ko: amatora azaba ku wa 3 Gicurasi 2027 naho ibyavuye
mu matora bikazatangazwa burundu ku wa 18 Gicurasi 2027 naho Perezida uzatsinda
akazarahirira kuyobora igihugu ku wa 18 Kamena 2027
Mu gihe nta
mukandida uzabona amajwi ahagije mu cyiciro cya mbere, hazabaho icyiciro cya
kabiri ku wa 1 Kamena, naho ibisubizo bya nyuma bitangazwe ku wa 16 Kamena.
Perezida
uriho, Évariste Ndayishimiye, ni we uhabwa amahirwe menshi yo kongera gutsinda
aya matora.
Uyu muyobozi
w’imyaka 57 yatangiye kuyobora Burundi mu 2020, nyuma y’urupfu rwa Pierre
Nkurunziza wayoboye igihugu igihe kirekire.
Mu kwezi kwa
Mata, ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ryamaze kumugira umukandida waryo
mu matora ateganyijwe.
Mu myaka
yashize, Évariste Ndayishimiye yagerageje kugabanya ubushobozi bwa bamwe mu
basirikare bakomeye mu gihugu, ariko akomeza kugira ijambo rikomeye ku buyobozi
bw’igihugu.
Abasesenguzi
bavuga ko amatora ateganyijwe azakurikirwa cyane n’akarere ndetse n’amahanga,
cyane cyane ku birebana n’ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu.