Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), by’umwihariko urwego rushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, bwatangaje ko ibitaro bya gisirikare byamaze kwegezwa abaturage mu Ntara zitandukanye z’Igihugu, mu rwego rwo kurushaho kubagezaho serivisi z’ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme.
Mu
gihe mbere abantu benshi bari bamenyereye gusa Ibitaro bya Gisirikare bya
Kanombe biherereye mu Karere ka Kicukiro, ubu izi serivisi z’I Bitaro zamaze no
kugera mu zindi Ntara z’u Rwanda.
Ibi
bivuze ko abaturage batuye hirya no hino mu gihugu bashobora kubona serivisi
z’ubuvuzi zitangwa n’abaganga b’inzobere bo mu gisirikare badakoze urugendo rwo
kujya i Kigali.
Umugaba
Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri RDF,
Brig Gen. Dr. John Nkurikiye, yavuze ko bamaze kugira ibitaro bya gisirikare ku
rwego rw’Intara.
Yagize
ati:“Ubu dufite ibitaro by’Intara bya gisirikare. Mu Majyaruguru ni ibya
Kinihira, mu Burengerazuba ni ibya Bushenge, mu Majyepfo ni ibya Munini. Mu
Burasirazuba turacyategura aho tuzabishyira, naho muri Kigali dusanzwe dufite
ibitaro bya Kanombe.”
Mu
Ntara y’Amajyaruguru hashyizweho Ibitaro bya Gisirikare bya Kinihira, mu
Burengerazuba hashyirwa Ibitaro bya Gisirikare bya Bushenge, naho mu Majyepfo
hakaba Ibitaro bya Gisirikare bya Munini.
Brig
Gen. Dr. Nkurikiye yavuze ko izi serivisi zitangwa hifashishijwe abaganga
b’inzobere bakorera mu bitaro bikuru bya gisirikare bya Kanombe, bakajya bajya
gukorera muri ibi bitaro byo mu Ntara hanyuma bagasubira ku cyicaro gikuru.
Yasobanuye
ko ibi bitaro bidashyizweho kugira ngo bisimbure ibindi bitaro bisanzwe, ahubwo
ari uburyo bwo kugeza ubuvuzi bw’inzobere ku baturage benshi kurushaho.
Ati:“Muri
ibyo bitaro serivisi abantu bava i Kanombe bakaza gukorera aha bagasubirayo,
bigatuma serivisi z’inzobere zo ku rwego rwo hejuru zigera no kuri ibi bitaro
dukoresheje abaganga bacu dusanganywe.”
Abaturage
benshi bamaze kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe ndetse n’abagiye
bavurwa n’abaganga ba RDF mu bikorwa byo kwegera abaturage (RDF Citizen
Outreach Program), bakomeje gushima ubwitange n’ubunyamwuga bw’abaganga
b’igisirikare.
Ibi
bikorwa ngarukamwaka bya RDF bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo:
Gushyira ibitaro bya gisirikare mu Ntara zitandukanye biteganyijwe ko bizafasha kugabanya ingendo ndende abaturage bakoraga bajya gushaka ubuvuzi bwihariye i Kigali, ndetse bikongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima mu gihugu.
Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri RDF, Brig Gen. Dr. John Nkurikiye, avuga ko bamaze kugira ibitaro bya gisirikare ku rwego rw’Intara