Mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Musevenk habaye ibihe bidasanzwe byaranzwe n’amasengesho yo gusabira umugore we, , nyuma y’uko hatangiye kuvugwa amakuru ko yaba arwaye ndetse atameze neza mu buzima bwe.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026 witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika no hanze yayo, abanyamadini, abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abaturage benshi bari bakoraniye ahabereye ibirori byo kurahiza Perezida Museveni wari ugiye gutangira indi manda yo kuyobora Uganda.
Mu gihe umuhango wari ugeze hagati, bamwe mu bayobozi b’amadini ndetse n’abari bayoboye gahunda basabye abantu bose guhaguruka bagasengera Janet Museveni bavuga ko akeneye ubufasha bw’Imana muri ibi bihe arimo kunyuramo.
Amasengesho yakozwe mu buryo bwuje ituze n’icyubahiro, aho bamwe basabye Imana kumuha gukira no kongera imbaraga, mu gihe abandi basabaga ko yakomeza kugira umutima ukomeye nk’umubyeyi n’umuyobozi umaze imyaka myinshi ari hafi y’ubutegetsi bwa Uganda.
Janet Museveni azwi cyane muri politiki ya Uganda no mu bikorwa by’ivugabutumwa ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Mu myaka yashize yabaye Minisitiri mu nzego zitandukanye mbere yo kugirwa Minisitiri w’Uburezi na Siporo, umwanya akomejeho kugeza ubu.
Abasesenguzi bavuga ko kuba yarasengewe ku mugaragaro mu muhango ukomeye nk’uwo byagaragaje uburyo afatwa nk’umuntu ukomeye mu gihugu cya Uganda no mu buyobozi bwa Perezida Museveni.
Nubwo hataratangazwa amakuru arambuye ku burwayi bwe cyangwa aho arwariye amakuru yakomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko amaze igihe atagaragara cyane mu bikorwa bya Leta, ibintu byatumye benshi batangira kwibaza ku buzima bwe.
Bamwe mu baturage ba Uganda batangaje ko bakomeje kumwifuriza gukira vuba, bavuga ko yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi n’imiryango itishoboye muri icyo gihugu.
Perezida Museveni nawe yagaragaje amarangamutima mu gihe cy’ayo masengesho, aho bamwe mu bari aho bavuga ko yashimiye abantu bose bakomeje gushyigikira umuryango we no gusabira umugore we muri ibi bihe bikomeye.
Uyu muhango wo kurahira wasize benshi bakozwe ku mutima, cyane cyane kubera ayo masengesho yihariye yibanze ku buzima bwa Janet Museveni, ibintu byatumye uwo munsi uba uw’amateka atari gusa muri politiki ya Uganda, ahubwo no mu rwego rw’ubumwe no kwifatanya n’umuryango wa Perezida w’icyo gihugu.