• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abarobyi benshi b’Abanyanijeriya baburiwe irengero kandi bakekwa kuba barapfuye nyuma y’ibitero byo mu kirere byagabwe n’ingabo za Tchad ku birindiro by’umutwe wa Boko Haram mu gace k’Ikiyaga cya Chad, nk’uko amakuru aturuka mu baturage n’inzego z’ibanze abivuga.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bagize umutwe w’abasivili bafasha mu mutekano ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarobyi bo ku Kiyaga cya Chad avuga ko indege z’intambara za Chad zarashe ku birwa bibiri bikekwaho kuba ibirindiro bya Boko Haram.

Nk’uko ayo makuru abivuga, nibura abarobyi 40 bakomoka muri Nigeria baburiwe irengero nyuma y’ibi bitero, bikekwa ko benshi muri bo bishwe no kurohama.

Icyakora, umubare nyakuri w’abapfuye nturamenyekana neza kuko ibikorwa bya gisirikare bikomeje muri aka gace kagizwe n’ibishanga byinshi dusangiwe na Nigeria, Cameroun ,Niger,Tchad

Amakuru aturuka muri ako  gace avuga ko ingabo za Chad zatangiye kugaba ibi bitero kuva ku wa Gatanu, nyuma y’uko Boko Haram igabye ibitero ku basirikare ba Chad.

Ayo mato y’intambara yibanze cyane ku kirwa cya Shuwa, gifatwa nk’ahantu h’ingenzi hagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro hafi y’imipaka ihuza Nigeria, Niger na Chad.

Umwe mu barobyi bo mu mujyi wa Baga yavuze ko:“Abantu benshi bishwe muri ibyo bitero.”

Amakuru atandukanye avuga ko bamwe mu barobyi bishyuraga amafaranga Boko Haram kugira ngo bemererwe kuroba mu bice bifite amafi menshi kandi biri kure.

Ngo abarwanyi ba Boko Haram ni bo babafashaga kubageza kuri ibyo birwa no kubagarura nyuma yo kuroba.

Ibi byatumye bamwe bakeka ko ingabo za Chad zashoboraga kuba zaribeshye zikitiranya abarobyi n’abarwanyi.

Kugeza ubu, ingabo za Tchad ntizari zatanga itangazo rihamye rivuga kuri ibi bitero.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike gusa Boko Haram igabye ibitero bibiri ku birindiro by’ingabo za Chad hafi y’Ikiyaga cya Chad, bikica nibura abasirikare 24 ba Chad ndetse n’abajenerali babiri.

Mu Ukwakira 2024, ingabo za Chad zari zongeye gushinjwa kwica abarobyi benshi b’Abanyanijeriya mu bitero byagabwe ku kirwa cya Tilma, mu gihe zari zigamije abarwanyi ba Boko Haram.

Abaturage bo muri aka karere bavuga ko bakomeje kuba hagati y’umuriro w’imitwe yitwaje intwaro n’ibikorwa bya gisirikare.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments