Minisitiri
w’Intebe, Dr. Nsingiyumva Justin, azahagararira Perezida Paul Kagame mu muhango
w’irahira rya Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora Uganda muri
Mutarama 2026.
Dr.
Nsengiyumva yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda
kuri uyu wa 11 Gicurasi, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umujyi wa
Kampala, Kyofatogabye Kabuye.
Museveni
wari uhagarariye ishyaka NRM, yahatanye n’abakandida barindwi barimo Robert
Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, Nandala Mafabi na Mugisha Muntu.
Komisiyo ya
Uganda ishinzwe amatora yatangaje ko Museveni yatsinze ku majwi 71,65%, akurikirwa
na Bobi Wine wagize 24,72%, Mafabi agira 1,88%, abandi basaranganya amajwi
asigaye.
Biteganyijwe
ko umuhango w’irahira rya Perezida Museveni ubera ku kibuga cya Kololo ku wa 12
Gicurasi 2026, aho witabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro
barimo abahagarariye za guverinoma.
Ku Rwanda,
kujya muri uyu muhango kwa Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva birenze
kwitabira, kuko ni no gushimangira umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati
y’ibihugu byombi.
U Rwanda na
Uganda byifatanya mu nzego zirimo umutekano n’ubucuruzi. Ku wa 22 Mata 2026,
byagiranye amasezerano mashya y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima,
ubuhinzi, uburezi n’imiyoborere mu nzego z’ibanze.
Like This Post? Related Posts