Perezida
Paul Kagame ari muri Kenya mu nama y’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u
Bufaransa iri kubera i Nairobi kuri uyu wa 11 Gicurasi, ikazakomeza no ku wa 12
Gicurasi 2026.
Iyi nama
yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 25, ikaba ifite insanganyamatsiko yo
guteza imbere ibishya n’ubukungu.
Perezida w’u
Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yageze muri Kenya ku wa 10 Gicurasi, 2026 ari
mu bitabiriye iyi nama.
Yagaragaje
ko ubufatanye bwa Afurika n’igihugu cyabo bukwiye kubyarira inyungu buri
ruhande kandi bugashingira ku bwubahane.
Hari kandi
Joseph Boakai wa Liberia, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Julius Maada Bio
wa Sierra Leone na Perezida wa Banki y’Amajyambere ya Afurika, Sidi Ould Tah
n’abandi.
Iyi nama
Perezida Kagame yitabiriye ni bwo bwa mbere yakiriwe n’igihugu gikoresha
Icyongereza nka Kenya.
Byitezwe ko
Perezida Kagame azayobora ikiganiro nyunguranabitekerezo ku bwenge buhangano
(Artificial Intelligence) n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ni mu gihe
azanageza ijambo mu nama rusange ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs) bo
muri Afurika n’u Bufaransa ku ngingo y’inganda zitangiza ibidukikije n’ihinduka
ry’ikirere.
Biteganyijwe
ko iyi nama izaganirirwamo amahoro n’umutekano muri Afurika, ubuhuza bugamije
amahoro kuri uyu mugabane n’uko hakemurwa ibibazo by’abimukira.
Africa
Forward Summit yitabiriwe n’abarenga 4,000 barimo abakuru b’ibihugu na za
guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abahanga mu guhanga udushya.
Biteganyijwe
ko iyi nama izasozwa n’Itangazo rya Nairobi ku bufatanye bwa Afurika n’u
Bufaransa mu bihe biri imbere.
Like This Post? Related Posts