• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gukurikirana no gufata abantu bose bamaze igihe bandika ubutumwa bufatwa nko gutuka, guharabika cyangwa gutera ubwoba Perezida Félix Tshisekedi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Guillaume Ngefa, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, aho yasabye inzego z’umutekano n’ubutabera gutangira iperereza ryihuse ku bantu bavuga cyangwa bandika amagambo asesereza Umukuru w’Igihugu.

Bashinjwa gukoresha nabi ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo

Mu itangazo rye, Minisitiri Ngefa yavuze ko hari abantu bamwe, harimo n’abatuye hanze ya RDC, bari gukoresha nabi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bakabuvanga no gukora ibyaha byo gusebya ubuyobozi bw’igihugu.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishobora guteza amacakubiri mu Banye-Congo no guhungabanya ituze ry’igihugu.

Ati:“Agaciro n’icyubahiro by’Umukuru w’Igihugu, nk’umurinzi w’Itegeko Nshinga, ubumwe bw’igihugu n’inzego za Repubulika, bigomba kurindwa n’amategeko.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gushakisha abandika cyangwa basangiza ubutumwa bufatwa nk’ubuharabika Perezida Tshisekedi, anavuga ko abazabigaragaraho bazahanwa kabone n’iyo baba baba mu mahanga.

Byakurikiye ikiganiro Tshisekedi yagiranye n’abanyamakuru

Kwibasira no kunenga Perezida Tshisekedi byafashe indi ntera nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Gicurasi 2026 i Kinshasa.

Muri icyo kiganiro, Tshisekedi yagarutse ku ngingo zikomeye zirimo:

1. gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga rya RDC,

2. ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu,

3. ndetse n’ibijyanye no kuba ashobora kuyobora manda ya gatatu.

Perezida Tshisekedi yavuze ko Itegeko Nshinga rishobora kuvugururwa, kandi ko naramuka asabwe n’abaturage kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ye ya kabiri, ashobora kubyemera.

Aya magambo yahise atera impaka ndende mu banyapolitiki no mu baturage, cyane cyane abatavuga rumwe na Leta, bamwibutsa ko Itegeko Nshinga rya RDC riteganya manda ebyiri gusa z’umukuru w’igihugu, kandi ko iza Tshisekedi zizarangira mu mwaka wa 2028.

Amagambo ku Rwanda n’intambara ya M23 yakurikiwe n’urwenya rukomeye

Muri icyo kiganiro kandi, Perezida Tshisekedi yagarutse ku magambo yari yarigeze kuvuga ko ashobora “gusohoza intambara ku Rwanda” mu gihe umutwe wa AFC/M23 wafata Umujyi wa Goma.

Uyu Mukuru w’Igihugu yemeye ko ayo magambo yayavuze ashingiye ku makuru yari yahawe icyo gihe, avuga ko yari yarabwiwe ko igisirikare cya RDC gifite ubushobozi buhambaye bwo gutsinda.

Tshisekedi yasabye imbabazi abaturage ba Congo ku byabaye, ibintu byahise bituma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kumunenga no kumukwena.

Hari abibajije uburyo Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo ashobora kuba atazi neza ubushobozi nyabwo bw’igisirikare ayoboye, mu gihe igihugu cye kimaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba.

Impungenge ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo

Kuvuga ko Leta ya RDC igiye guhiga abanenga Perezida Tshisekedi byateye impungenge bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Hari abavuga ko gukurikirana abantu kubera ibitekerezo batangaje ku buyobozi bishobora gufatwa nk’ikorwa ryo gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa kugabanya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano, politiki ndetse n’ubukungu, ikibazo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga no kuba Perezida Tshisekedi ashobora gushaka manda ya gatatu gikomeje guteza impaka zikomeye muri iki gihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments