Perezida wa Kenya, William Ruto, yakiriye abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama ya mbere ya Africa Forward Summit 2026 iri kubera i Nairobi, ashimangira ko Afurika n’u France biri gutangira icyiciro gishya cy’ubufatanye bushingiye ku iterambere rusange, kubahana no guhanga amahirwe mashya ku baturage.
Mu ijambo
yagejeje ku bitabiriye ibirori bya State Banquet byabereye muri State House
Nairobi, Perezida Ruto yavuze ko uwo mugoroba wari uwo kwizihiza umubano umaze
igihe hagati ya Afurika n’u Bufaransa, ariko kandi ukaba n’intangiriro y’igihe
gishya cy’ubufatanye bugamije inyungu rusange.
Yagize ati:“Uyu
mugoroba ntitwahuriye gusa kwizihiza umubano umaze igihe hagati ya Afurika n’u
Bufaransa, ahubwo tunahuriye gutangiza igihe gishya cy’ubufatanye bushingiye ku
iterambere rusange, kubahana no guhanga amahirwe ku baturage bacu.”
Africa
Forward Summit 2026 yahurije hamwe abayobozi batandukanye bo muri Afurika
n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe kuganira ku buryo bwo guteza imbere
ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye mu guhanga
imirimo ku rubyiruko.
Perezida Ruto
yavuze ko Kenya yishimiye kwakira iyo nama, anashimira abayobozi bitabiriye
kubera ubushake bagaragaje bwo gukorera hamwe mu kubaka Afurika ikomeye kandi
ifite ubukungu butajegajega.
Yagize ati:“Mu
izina rya Guverinoma n’abaturage ba Kenya, ndabashimira kuba mwitabiriye iyi
nama no gukomeza kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ejo hazaza harangwa
n’ubukungu bukomeye ku Afurika n’abafatanyabikorwa bayo.”
Perezida
Ruto yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Afurika yubake umubano mushya
n’abafatanyabikorwa bayo, ushingiye ku kunganirana no kubahana aho kuba umubano
ushingiye gusa ku nkunga cyangwa inyungu z’uruhande rumwe.
Yagaragaje
ko Afurika ifite amahirwe menshi mu rwego rw’ubucuruzi, umutungo kamere,
urubyiruko n’ikoranabuhanga, kandi ko ubufatanye bwiza n’ibihugu byateye imbere
bushobora gufasha umugabane kugera ku iterambere rirambye.
Abitabiriye
iyi nama bagaragaje ko ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa bukwiye
gushyirwa ku rwego rushya, cyane cyane mu nzego zirimo: ubucuruzi n’ishoramari,
ikoranabuhanga, uburezi, ingufu, ubuzima, n’iterambere ry’urubyiruko.
Perezida
Ruto yasabye ibihugu byitabiriye gukomeza gushyira imbere umwuka wo gukorera
hamwe kugira ngo ibyemezo bifatiwe muri iyi nama bizagire uruhare mu kuzamura
imibereho y’abaturage.
Yasoje avuga ko yizeye ko Africa Forward Summit 2026 izasiga umusingi ukomeye w’ubufatanye burambye hagati ya Afurika n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego mpuzamahanga.