Umugabo
winjiye ku ngufu mu modoka akiba ibikoresho by'ikoranabuhanga byari bibitseho
indirimbo za Beyoncé zitarasohoka, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.
Kelvin
Evans, w’imyaka 41, yemeye icyaha ku birego birimo kwinjira mu modoka no
kwinjira ahabujijwe mu mwaka ushize mu mujyi wa Atlanta, umurwa mukuru wa leta
ya Georgia, muri Amerika. Umucamanza yamukatiye kandi indi myaka itatu azamara
agenzurwa narangiza icyo gifungo.
Mu buryo uko
bigaragara bwari butunguranye, Evans yinjiye ku ngufu mu modoka yo mu bwoko bwa
Jeep Wagoneer yari yakodeshejwe n’umuhanga mu gutunganya imbyino ndetse akaba
n’umubyinnyi wa Beyoncé, ku itariki ya 8 Nyakanga (ukwa 7) mu 2025, mu gihe
urugendo rw’ibitaramo rwa Cowboy Carter rwari rugiye kugera i Atlanta.
Abo bombi
bagarutse basanga ikirahure cy’inyuma cy’imodoka cyamenwe kandi imizigo yabo
yibwe. Abashinzwe iperereza ntibarabona izo 'hard drives' cyangwa ibindi bintu
byibwe.
Evans yemeye
amasezerano mu rukiko ku wa Kabiri mbere y’uko urubanza rutangira muri iki
cyumweru, nk’uko ibiro by’umushinjacyaha w’akarere Fulton byabibwiye BBC.
Umunyamategeko
we yabwiye umucamanza ko umukiriya we “yizeye kuzagira ejo hazaza aho azagira
amafaranga mu buryo bwemewe kandi akabaho nka twe twese muri sosiyete.”
Gutoranya
abagize inteko iburanisha byatangiye ku wa mbere, maze ubushinjacyaha bwerekana
amashusho ya 'camera' z’umutekano agaragaza imodoka itukura yo mu bwoko bwa
Hyundai yari itwawe na Evans ihagarara iruhande rw’imodoka yakodeshejwe muri
parikingi (parking) yo ku igaraje.
Andi
mashusho yerekanye iyo Hyundai itukura igeze ku nyubako y’amacumbi, Evans
agaragara afata amavalisi bikekwa ko yari ay’utegura imbyino wa Beyoncé,
Christopher Grant, ndetse n’umubyinnyi Diandre Blue.
Grant na
Blue babwiye polisi ko ibintu byibwe muri iyo modoka harimo mudasobwa ebyiri za
MacBook, écouteurs za Apple, imyenda n’ibindi bikoresho by’agaciro, ndetse na
hard drives zari zibitseho ibihangano bya Beyoncé bitarasohoka, nk’uko
abashinzwe iperereza babivuze.
Grant yavuze
kandi ko yari afite “amakuru bwite kandi y’ibanga” ya Beyoncé.
Ubushinjacyaha
bwavuze ko mudasobwa zibwe zari zifite uburyo bwo kuzikurikirana, bwagaragaje
ko zari ziri ahantu hagaragara muri ayo mashusho ya kabiri.
Mu rwego
rw’igihano cye, Evans yategetswe kutegera abahohotewe ndetse n’aho imodoka
yibwe yari ihagaze.
Yafunzwe
kuva muri Kanama (8) mu mwaka ushize.
Uku kwinjira
mu modoka kwabaye mbere gato y’uko Beyoncé atangiza ibitaramo bine bya Cowboy
Carter Tour ku kibuga cyitwa Mercedes-Benz Stadium.
Like This Post? Related Posts