Umuhanzi
ukomoka muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, uzwi cyane nka Bien, na Abigail Chams
ukomoka muri Tanzania bazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL.
Iyi mikino
ya nyuma ya BAL, iteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena, guhera tariki ya
22-31 Gicurasi 2026.
Bien
azasusurutsa abazitabira iyi mikino ku munsi wa mbere, tariki ya 22 Gicurasi
2026, ni mu gihe ku wa 31 Gicurasi 2026, Abigail Chams nawe azataramira
abazitabira BAL, ubwo imikino izaba iri mu gice cyo hagati ‘halftime show’.
Bien ni umwe
mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, akunzwe cyane mu ndirimbo
zirimo ‘My baby’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria Ayra Starr, ‘Ifoto’
yakoranye n’umuhanzi Nyarwanda Bruce Melody, ‘Inauma’, ‘Nairobi’ n’izindi.
Uyu muhanzi
yamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Sauti Sol aho bakoranye zimwe mu
ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Sura yako’, ‘Suzanna’, ‘Melanin’ bakoranye na
Patoraking, ‘Kuliko Jana’ n’izindi.
Ku rundi
ruhande, Abigail Chams ni umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo, n’umucuruzi
ukiri muto ukomoka muri Tanzania.
Afite
ubuhanga mu gucuranga ibyuma bya muzika birimo piano, violin, gitari n’ingoma,
ndetse uyu muhanzi yashimwe n’umuhanzi ukomeye Beyonce ubwo yasubiragamo
indirimbo ye ‘Brown Skin Girl’.
Uretse aba
bahanzi kandi hateganyijwe igitaramo cyiswe Party Next Door, kizaba ku ruhande
rwa BAL cyatumiwemo umuhanzi Olamide kizabera mu nyubako ya Zaria Court..
Mu gihe
imyiteguro y’imikino ya Basketball Africa League (BAL) irimbanyije i Kigali,
abakunzi b’imyidagaduro n’umukino wa Basketball biteguye ibitaramo bikomeye
bizarangwa n’abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhanzi
w’icyamamare wo muri Kenya Bien-Aimé Baraza, uzwi cyane nka Bien, yatangajwe
nk’umwe mu bazasusurutsa abazitabira BAL ku wa 22 Gicurasi 2026 i Kigali. Bien
akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo iz’urukundo n’izibyinitse, ndetse azwiho
gutanga ibitaramo biryoheye ijisho no kuzamura ibyishimo by’abafana.
Si we gusa
kuko ku wa 31 Gicurasi 2026, umuririmbyikazi ukunzwe cyane muri Tanzania
Abigail Chams nawe azataramira abazitabira BAL mu gitaramo cya halftime show
gitegerejwe n’abatari bake. Abigail Chams amaze kwamamara muri Afurika kubera
ijwi rye ryihariye ndetse n’indirimbo zikunzwe cyane mu rubyiruko.
Ibi bitaramo
bitegerejweho kongera uburyohe muri BAL iri kubera i Kigali, aho siporo
n’imyidagaduro bikomeje guhurira hamwe mu rwego rwo gushimisha abafana baturuka
hirya no hino muri Afurika.
Abategura
BAL bavuga ko uyu mwaka bashaka gutanga ubunararibonye budasanzwe, aho umukino
wa Basketball uzahuzwa n’imyidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga. Kigali ikomeje
kwigaragaza nk’umujyi wakira neza ibikorwa bikomeye bya siporo n’umuco muri
Afurika.
Abakunzi ba
BAL n’umuziki nyafurika basabwa kuzitabira hakiri kare kugira ngo batazacikanwa
n’ibi bitaramo byitezweho kuba amateka muri gahunda y’uyu mwaka ya BAL.
Like This Post? Related Posts