Umuhanzi Joeboy
uri mu bakunzwe muri iyi
minsi muri Nigeria cy’ihangana rikabije
riri gutuma ubufatanye hagati y’abahanzi
benshi bo muri Nigeria butagenda neza nk’uko byakabaye.
Joeboy
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na radiyo Cool FM Lagos ari kumwe
n’umuhanzi mugenzi we Wizard Chan, aho bombi bagarutse ku bibazo bikunze kuvuka
mu gihe abahanzi bagiye gukorana indirimbo.
Mu magambo
ye, Joeboy yavuze ko hari abahanzi bamwe bajya mu bikorwa byo gukorana
indirimbo bafite intekerezo zo gushaka kurusha abo bakoranye aho gushyira
imbere ubwiza bw’indirimbo.
Yavuze ko
ari yo mpamvu akunda gukorana n’abahanzi basanzwe bafitanye umubano mwiza
cyangwa ubucuti, kuko bituma nta makimbirane cyangwa irushanwa ry’imbere mu
mutima ribamo.
Yagize ati:“Biranyorohera
gukorana n’abahanzi dusanzwe twumvikana cyangwa turi inshuti. Kuko nta hangana
riba riri hagati yacu . Njye iyo dufatanyije indirimbo mba nifuza ko wayirusha
imbaraga. Ni yo mpamvu mba naguhisemo. Sinumva impamvu yo kubigira irushanwa.”
Aya magambo
agaragaza uburyo bamwe mu bahanzi batangira imikoranire bafite ubwoba bwo
kurushwa cyangwa gutakaza umwanya bafite mu muziki.
Ku ruhande
rwa Wizard Chan, yavuze ko ikibazo gikomeye ahura na cyo mu collaborations ari
ego y’abahanzi bamwe bashaka kugenzura uburyo abandi bakora.
Yagize ati:“Ikibazo
cyanjye muri mikoraninire iteje ikibazo .
Sinigeze njya kubangamira umuntu uri muri studio akora indirimbo ye , na we akwiye kubikora gutyo.
Hari
abahanzi bagusaba collaboration hanyuma bakakubwira uko ugomba gukora akazi
kawe. Ibyo si byo. Mureke nkore ibintu byanjye.”
Yakomeje
avuga ko impamvu umuntu afata undi muhanzi kuri indirimbo ari uko hari ikintu
cyihariye uwo muhanzi ashobora kongeramo kitari gusohoka neza iyo aba ari
wenyine.
Joeboy
yavuze ko imikoranire iba igamije kuzana
uburyo bushya cyangwa indi uburyohe ku ndirimbo, aho kuba uburyo bwo guhangana
hagati y’abahanzi.
Yavuze ko
hari bamwe bajya bahindura ibitero zabo nyuma yo kumva iz’uwo bakoranye na we,
cyane cyane iyo bumvise ko uwo mugenzi we yakoze neza kubarusha.
Yagize ati: “Impamvu
nakorana n’umuntu ni uko hari ibyo akora njye ntashobora gukora. Sinanashobora
kumubwira ngo abe ari njye asa na we cyangwa akore nkibyo nkora .
Imikoranire kuri
njye igamije kuzana indi ubundi buryo ku
ndirimbo. Si uguhangana . Ariko hari abahanzi bamwe bajya no guhindura ibitero
byabo iyo bumvise iz’uwo bakoranye na we ari nziza kubarusha.”
Aya magambo
aje mu gihe umuziki wa Afrobeats ukomeje kugenda wamamara cyane ku rwego
mpuzamahanga.
Aho Abahanzi
bo muri Nigeria nka Davido ,Wizkid ,Burna Boy .Tems bakomeje kuzuza ibitaramo bikomeye no
gutsindira ibihembo mpuzamahanga.
Ariko uko
uru ruganda rugenda rukura, ni na ko irushanwa hagati y’abahanzi rikomeje
kwiyongera, cyane cyane .
Like This Post? Related Posts