• Imyidagaduro / ABAHANZI

 

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yongeye gushimisha abakunzi b’umuziki nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Detail”, yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo AudioMack, Spotify, Deezer ndetse n’izindi zikomeye zikoreshwa hirya no hino ku Isi.

Iyi ndirimbo nshya ije ikurikira “Pom Pom”, imwe mu ndirimbo Bruce Melodie aheruka gukora yakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika barimo Diamond Platnumz na Brown Joel.

Mu mezi ane gusa iyi ndirimbo imaze hanze, yamaze kurebwa n’abarenga miliyoni umunani ku rubuga rwa YouTube, ibintu byagaragaje uburyo Bruce Melodie akomeje kugira igikundiro gikomeye mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Abakunzi b’uyu muhanzi bavuga ko “Detail” nayo ifite amahirwe yo gukora amateka nk’aya “Pom Pom”, bitewe n’uburyo iri kwakirwa neza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Detail ni indirimbo y’urukundo iyo uyumvise wumva isa n’ibyibitse ariko noneho mu buryo bwenda kuba ’Zouk,’ Bruce Melodie aba agaruka cyane ku mukobwa mwiza aho ageze hose abantu baba bamurangarira kubera ubwiza.

Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi aho yakozwe na Producer Loader mu gihe ’Mastering’ yayo yakozwe na Bob Pro, yakorewe muri 1:55 AM.

Iyi ndirimbo ije kandi nyuma y’aho Bruce Melodie ageze ku kindi kintu gikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, aho yujuje abayoboke miliyoni imwe kuri shene ye ya YouTube.

Ibyo byamugize umwe mu bahanzi bake nyarwanda bamaze kugera kuri uwo mubare, ndetse aba umuhanzi wa gatatu nyarwanda uririmba ku giti cye ubashije kubigeraho.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments