• Amakuru / POLITIKI


Perezida Kagame yahishuye ko hari uburyarya n’amayeri menshi mu buryo Amerika n’ibindi bihugu bikoresha bishaka gukemura ibibazo by’amakimbirane avuga muri Afurika by’umwihariko mu makimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni w’u Rwanda Paul Kagame kandi wasabye abayobozi b’ibihugu n’ibigo by’ishoramari bateraniye mu nama ya Afurika  CEO Summit iri kubera i Kigali mu Rwanda gushyira imbaraga mu guharanira kwigobotora ingoyi ibihugu by’Afurika byashyizweho na bimwe mu bihugu bikomeye bikangisha ibihano ibyo muri afurika bikabeshya ko bishaka guteza imbere demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kandi mu by’ukuri bigamije kwiba uyu mugabane.

Ibi umukuru w’igihugu yabitanzeho urugero rw’ibikomeje kuba ku Rwanda mu makimbirane rufitanye n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho izi mpande zombi kuri ubu zasinyanye amasezerano y’ubuhuza bikozwa na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ariko umusaruro w’ayo masezerano ukaba utaraboneka.

Amasezerano ya Washington yari yitezweho gukemura ibibazo by’u Rwanda na DRC yaheze mu nyandiko ahubwo nyuma yayo Leta zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano bamwe mu basirikare b’u Rwanda ibihano zibashinja ngo gutera inkunga M23, Ibyo bamwe mu basesenguzi bemeza ko icyo gihugu cyafashe uruhande aho gukomeza guhagarara hagati nk’umuhuza.

Mu buryo buterura neza ko ari aho yaganishaga Perezida Kagame yagize ati “ Hari igihe ibihano bishyirwaho hashingiwe ku muntu utanze bike kurusha undi. Yego, bityo bikaza bishyigikira utanze byinshi kurusha abandi. Iyo umuntu azi ko azakuramo byinshi ahantu runaka, arushaho gushyigikira aho hantu n’iyo yaba ari ho hari amakosa.”

Byatumye umunyamakuru wari uyoboye iki kiganiro cyatangiwe mu nama ya Africa CEO Summit ahita abaza umukuru w’u Rwanda niba bifitanye isano n’amabuye y’agaciro bivugwa ko Congo yaba irishisha ikayaha abo ishaka ko bayihengamiraho

Perezida Kagame amusubiza ko “Ndashaka kuvuga ko biri ku mugaragaro. Nta byinshi ngomba kongeraho. Mu bihe bimwe bikorwa hagamijwe gukandamiza, nk’uko byakorwaga kera cyane. Hari uburyarya bwinshi muri ibi. Mu bihe bya kera, abami n’abandi bayobozi ni bo bahaga abakwe babo cyangwa abana babo ububasha bwo kujya kugenzura ahantu runaka kandi ni ko bikorwa no muri iki gihe.”

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abayobozi bateraniye muri iyi nama kumva ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bigobotore ubwo buretwa bashirwaho n’ibihugu bikomeye.

Ati “Ibyo bihugu bikomeye mubona biza hano byigisha abantu demokarasi n’uburenganzira bwa muntu nyamara ukuboko kumwe bavuga ibyo, ikindi kuboko bagakoresha batwara ibintu byose abaturage batunze. Kandi icyo ni cyo kibazo gikomeye. Ni yo mpamvu Afurika, abayobozi bayo, bamwe muri bo bari hano, bavandimwe bacu, hamwe n’abayobozi b’ibigo n’abandi Banyafurika, ntekereza ko dukwiye kwiha agaciro runaka. Ntidukwiye gukomeza kuba abantu bategereje gusahurwa n’umuntu ufite amayeri kandi ufite imbaraga zo kuza kubikora. Oya, tugomba kubasha kuvuga “oya.”

Inama ya Africa CEO Forum iteraniye mu kuva kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’ishoramari muri Afurika, abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi.  Yitabiriwe n’abarenga 2800.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments