Abigaragambya bashyigikiye Palestine binjiye muri hoteli ya Four Seasons i Washington DC, aho bivugwa ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari yitabiriye ifunguro rya nimugoroba ku wa Gatatu, bamushinja kugira uruhare muri Jenoside ibera muri Gaza.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bigaragambya bari imbere muri hoteli baririmba amagambo agira ati: “Bibi, Bibi, ntushobora kwihisha, uri gukora Jenoside.” “Bibi” ni izina Benjamin Netanyahu akunze kwitwa.
Abapolisi bahise batabara, bakura aba bigaragambya muri hoteli, mu gihe bakomezaga kuririmba no kwamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza.
Mu butumwa aba bigaragambya bashyize kuri Instagram, bavuze ko nubwo binjiye muri hoteli, batigeze begera Netanyahu.
Ibi byabaye mu gihe Netanyahu yari mu ruzinduko i Washington, aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse akanitabira ifunguro ryateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Senateri Lindsey Graham.
Muri urwo ruzinduko kandi habaye indi myigaragambyo ishyigikiye Palestine hafi ya White House na Blair House, aho abigaragambya basabye ko Amerika ihagarika inkunga iha Israel mu bikorwa bya gisirikare.
Ku ruhande rwa Israel, yakomeje guhakana ibirego byo gukora Jenoside muri Gaza, ivuga ko ibikorwa bya gisirikare yatangiye byari ukwitabara nyuma y’ibitero byagabwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023.