Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye ubutumwa abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Iki kiganiro cyabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, kikaba cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, Commissioner of Police Vincent B. Sano.
Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yabwiye aba basirikare n’abapolisi ko abazaniye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, bwibanda ku kubahiriza disipulini, kurinda umutekano w’ingabo no gukomeza ubumwe n’imikoranire myiza hagati yabo, yavuze ko ari byo bizatuma ubutumwa bwabo bugerwaho neza.
Yashimangiye ko imyitwarire myiza, ubunyamwuga n’ubufatanye ari bimwe mu bizatuma bakomeza kubahwa no guhagararira neza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Maj Gen Nyakarundi yibukije ingabo zigiye koherezwa muri Mozambique ko inshingano yazo y’ibanze ari ukurinda ubuzima bw’abaturage no kubarinda ibitero by’imitwe y’iterabwoba ikomeje guhungabanya umutekano muri Cabo Delgado.
Yabasabye gukomeza gukora akazi kabo bafite ubwitange, bakubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa byo kubungabunga umutekano no kurinda abasivili.
Yagize ati, bakwiye gukomeza umurage mwiza wasizwe n’Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bamaze igihe bakorera muri Mozambique, bakomeje gushimwa kubera ubunyamwuga n’imikorere inoze.
Maj Gen Nyakarundi yasabye aba bagiye mu butumwa bwo guhora bazirikana ko bahagarariye igihugu cyabo.
Yabakanguriye gukorana nk’itsinda rimwe, kurangwa n’ikinyabupfura, ubwitange n’ubunyamwuga, kugira ngo bakomeze izina ryiza u Rwanda rwubatse mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Muri iki kiganiro hanagarutswe ku buryo umutekano muri Cabo Delgado ugenda uhindagurika, abasirikare n’abapolisi basabwa guhora bari maso no guhuza imikorere yabo n’imiterere y’ibibazo bahura na byo.
Basabwe kandi gukoresha neza amayeri yo kurwanya iterabwoba, kongera ibikorwa byo guhiga no guca intege imitwe yitwaje intwaro, ndetse no gukomeza gukorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano ziri muri Mozambique.
Kuva u Rwanda rwohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambique mu mwaka wa 2021, rwagize uruhare rukomeye mu gufasha iki gihugu kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazahajwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba.
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe inshuro nyinshi kubera uruhare rwazo mu kubohora ibice byinshi byari byarafashwe n’iyo mitwe no gufasha abaturage gusubira mu byabo.
Itsinda rishya rigiye koherezwa ritegerejweho gukomeza uwo murage, rikarushaho gushimangira