Abantu babiri bamaze kwemezwa ko bapfuye naho abandi barenga 40 bakomerekeye mu bitero bikomeye u Burusiya bwagabye muri Ukraine mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaje.
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Yulia Svyrydenko, yavuze ko ryabaye “ijoro ritoroshye cyane ku baturage ba Kyiv”, nyuma y’uko uwo murwa mukuru ugabwaho ibitero bikomeye byakoreshejwemo misile n’indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Yavuze ko abatabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bashobora kuba bakiri munsi y’ibisigazwa by’inyubako z’amagorofa zasenywe n’ibyo bitero.
Ibi bitero bibaye nyuma y’ikindi gitero gikomeye cyabaye ku wa Gatatu, cyafatwa nk’imwe mu mirwano ikomeye cyane u Burusiya bwagabye kuva bwatangira intambara yo kwigarurira Ukraine mu mwaka wa 2022.
Ukraine yavuze ko icyo gihe u Burusiya bwakoresheje drones zigera kuri 892 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni umunsi wa gatatu wikurikiranya Ukraine itangaza urupfu rw’abaturage bitewe n’ibitero bishya bya Moscou, mu gihe u Burusiya bukomeje kongera imbaraga z’ibitero nyuma y’irangira ry’agahenge k’iminsi itatu kari kashyizweho ku wa mbere.
Mu murwa mukuru Kyiv, ibikorwa byo gushakisha no gutabara byatangiye mu rukerera rwo ku wa Kane, aho inzego z’ubutabazi zari zihugiye mu gukura abantu munsi y’inyubako y’amagorofa icyenda yaguye nyuma yo guterwaho ibisasu.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitaliy Klychko, wageze aho iyo nyubako yasenyukiye, yavuze ko amazu 18 yasenyutse burundu, anemeza ko ibyo bitero byateje ikibazo cy’ihagarara ry’amazi mu bice bimwe by’umujyi.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abantu benshi bamaze gukurwa muri iyo nyubako bakiri bazima, ariko yongeraho ko ibikorwa byo gutabara bikomeje kuko hakekwa ko hari abandi bakiri munsi y’ibisigazwa by’inyubako.
Zelensky yavuze kandi ko ibyo bitero byangije ibikorwa remezo byinshi birimo amazu y’abaturage, ishuri, ivuriro ry’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa by’ingenzi.
Mu butumwa yatanze nyuma y’ibyo bitero, Zelensky yavuze ko “ibyo u Burusiya bukora bidatanga ishusho y’igihugu cyifuza ko intambara irangira vuba,” asaba ibihugu bifasha Ukraine gukomeza kuyiba hafi no kuticecekera ku bitero bikomeje kugabwa ku basivile.
Ibi bitero bishya bibaye nyuma y’amasaha make agahenge k’iminsi itatu kari kashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika karangiye mu ijoro ryo ku wa Mbere, ibintu byatumye imirwano yongera gufata indi ntera hagati y’impande zombi.
Like This Post? Related Posts