Ingabo za leta
zunze ubumwe z’Amaerika zatangaje ko
zabonye umurambo w’umusirikare wa kabiri wari waburiwe irengero muri Maroc mu
gihe cy’imyitozo ya gisirikare ya “African Lion 2026”.
Abo basirikare
bombi baburiwe irengero ku wa Gatandatu ushize hafi y’urutare ruri ku nkombe
z’inyanja ya Atlantique muri Maroc, mu gihe bari mu myitozo mpuzamahanga ya
gisirikare.
Umurambo
w’umusirikare w’umukobwa Mariyah Collington w’imyaka 19 wabonetse ku wa Kabiri
mu buvumo bwo hafi y’inyanja.
Ku wa Gatatu
ni bwo habonetse umurambo wa kabiri, bituma ibikorwa bikomeye byo gushakisha
byari bimaze iminsi bihagarara.
Nk’uko
ingabo za Amerika zabitangaje, imibiri y’abo basirikare yajyanywe mu bitaro bya
gisirikare byo muri Maroc mbere yo koherezwa muri Amerika hifashishijwe indege
ya gisirikare yo mu bwoko bwa C-130.
Mu gihe
cy’icyumweru kimwe, abasirikare n’abasivili barenga igihumbi bo muri Amerika
,Maroc ndetse n’ibihugu by’inshuti bitabiriye ibikorwa byo gushakisha abo
basirikare bifashishije imodoka zo ku butaka ,indege ndetse amato n’ibikoresho
byo mu mazi mu gushakisha ahantu hafite ubuso burenga kilometero kare 21,000.
Ingabo za
Amerika zavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru
rupfu.
Umwe mu
bayobozi ba gisirikare ba Amerika wavuganye n’AFP yavuze ko bishoboka ko abo
basirikare bombi baba baraguye mu nyanja ku bw’impanuka.
Kugeza ubu,
inzego za gisirikare zavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza igikorwa
cy’iterabwoba.
Imyitozo ya
“African Lion 2026” iri mu myitozo ikomeye ya gisirikare ibera ku mugabane wa
Afurika.i huza ingabo zo mu bihugu bitandukanye birimo:Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
,Maroc n’ibindi bihugu bifatanyabikorwa
Iyo myitozo
iba igamije kongerera ubushobozi ingabo ,guteza imbere ubufatanye no guhangana
n’ibibazo by’umutekano mu karere
Like This Post? Related Posts