• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yanze igitekerezo cya Angola cyo kuyobora ibiganiro by’Abanye-Congo bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano n’amakimbirane bimaze imyaka bibangamiye igihugu.

Kuva mu Ukuboza 2025, Democratic Republic of the Congo na Angola byari mu biganiro byo gutegura uburyo Abanye-Congo bo mu nzego zitandukanye bahurira hamwe kugira ngo baganire ku bibazo byugarije igihugu, cyane cyane ibijyanye n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida wa Angola, João Lourenço, wahoze anayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabwiye Tshisekedi ko kugira ngo amahoro arambye aboneke muri RDC, hakenewe ibiganiro byimbitse birimo impande zose z’Abanye-Congo, harimo n’abatavuga rumwe na Leta ndetse n’abafashe intwaro.

Lourenço yasabye ko ibiganiro byabera hanze ya RDC, cyane cyane i Luanda cyangwa ahandi hatabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose, kugira ngo abazabyitabira bose bagire icyizere cy’umutekano n’ubwisanzure.

Mu kwezi kwa Mutarama 2026, Lourenço yakiriye i Luanda intumwa za Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani byo muri RDC, ndetse anagirana ibiganiro n’abahagarariye indi mitwe n’ibyiciro bitandukanye byitezwe kuzitabira ibiganiro. Ibyo biganiro byavuyemo raporo ikubiyemo ibyifuzo by’impande zitandukanye.

Nyuma yaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, yoherejwe i Kinshasa kugira ngo ageze kuri Tshisekedi ibyari bikubiye muri iyo raporo.

Iyi gahunda ntiyongeye kuvugwa mu ruhame kugeza ku wa 14 Gicurasi 2026, ubwo Tshisekedi yoherezaga intumwa esheshatu muri Angola kugira ngo zishyikirize Lourenço igisubizo cya Leta ya RDC.

Mu butumwa bwe, Tshisekedi yavuze ko atemera ko ibiganiro by’Abanye-Congo bibera hanze y’igihugu. Yashimangiye ko ibiganiro byose bireba ejo hazaza ha RDC bikwiye gutegurwa no kuyoborwa n’inzego za Leta ya RDC, kandi bikabera i Kinshasa.

Yongeyeho ko uruhare Angola yakomeza kugira ari ugukusanya ibitekerezo by’Abanye-Congo badashaka kujya i Kinshasa kubera impungenge z’umutekano, hanyuma ibyo bitekerezo bikagezwa kuri Leta ya RDC.

Kiliziya Gatolika, Itorero Angilikani ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bo bagaragaje ko ibiganiro nyabyo bidashobora gutanga umusaruro igihe hari impande zimwe zihejwe. Basabye ko ihuriro AFC/M23, rirwanya ingabo za Leta ya RDC, na ryo ryakwinjira muri ibyo biganiro.

Ariko Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko imitwe yitwaje intwaro ishinjwa kwica abaturage idakwiye guhabwa umwanya ku meza y’ibiganiro, ahubwo ko abayigize bakwiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Aya madini kandi yasabye ko ibiganiro byazibanda ku bibazo byimbitse bimaze igihe biremereye RDC kuva yabona ubwigenge, harimo ibibazo by’umutekano, ubukungu, imibereho y’abaturage n’imibanire hagati y’amoko n’uturere.

Intumwa za RDC zasobanuye ko Tshisekedi atifuza ko ibiganiro bikorwa hakurikijwe uburyo bwateguwe na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, ahubwo 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments