Leta ya Nigeria yatangaje ko abaturage b’Rwanda bemerewe kujya muri icyo gihugu bakahamara iminsi igera kuri 30 badafite Viza, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi
byatangajwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria ku wa 15
Gicurasi 2026, ruvuga ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza ya
Perezida Bola Ahmed Tinubu ndetse no ku masezerano y’ubufatanye hagati ya
Nigeria n’u Rwanda.
Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara, uru rwego rwagaragaje ko Abanyarwanda bemerewe
kwinjira muri Nigeria nta Viza bafite igihe cyose uruzinduko rwabo rutarengeje
iminsi 30 kandi rugamije ibikorwa byemewe n’amategeko birimo ubukerarugendo,
ubucuruzi cyangwa inshingano za Leta.
Nigeria
yasobanuye ko iki cyemezo gifite ishingiro mu mubano mwiza usanzwe hagati
y’ibihugu byombi, ndetse ko cyafashwe no mu rwego rwo gusubiza icyizere
n’ubworoherane u Rwanda rusanzwe ruha Abanya-Nigeria binjira ku butaka bwarwo
badafite Viza.
Abanyarwanda
bazifuza kurenza iminsi 30 muri Nigeria bo bazajya basabwa gusaba Viza binyuze
kuri Ambasade ya Nigeria cyangwa bakifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa
e-Visa.
Urwego
rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Nigeria rwavuze ko gahunda nk’iyi igamije
gukomeza guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, koroshya
ingendo z’abaturage no guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari.
Iki
cyemezo kije gikurikira ibiganiro biherutse guhuza Perezida Paul Kagame n’uwa
Nigeria, Bola Tinubu, wari i Kigali muri iki cyumweru yitabiriye Africa CEO
Forum.
Muri
ibyo biganiro, abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho
gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi,
ingufu, ishoramari ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare.