Dr. Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba n’umushakashatsi, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikwiye gushimirwa no guhabwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwazo mu kugarura amahoro n’umutekano, aho kuba izo guhanishwa ibihano mpuzamahanga.
Ibi
yabigarutseho mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru The New Times, nyuma
y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 02 Werurwe 2026, zifatiye ibihano
bamwe mu bayobozi bakuru ba RDF n’izo ngabo ubwazo, zibashinja kugira uruhare
mu gushyigikira umutwe wa AFC/M23 no kutubahiriza amasezerano ya Washington
hagati y’u Rwanda na RDC.
Dr.
Kayumba yavuze ko ibisanzwe ibihano nk’ibi bifatirwa imitwe y’iterabwoba
cyangwa ingabo zishinjwa ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, bityo
ko gufatira RDF ibihano ari uburyo bwo kugerageza gusebya no gutesha agaciro
ibikorwa byayo by’indashyikirwa.
Yagize
ati:“Umuntu wese usesengura amateka, imyitwarire n’imikorere ya RDF mu buryo
butabogamye, ashobora kubona ko izi ngabo zikwiye icyubahiro gikomeye kubera
uruhare rwazo mu kubaka amahoro no kurinda ubuzima bw’abaturage.”
Mu
byo ashingiraho, Dr. Kayumba yagaragaje uruhare rwa RPA/RDF mu guhagarika
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gutsinda ubutegetsi bwari buyoboye
Jenoside. Yavuze ko iyo izo ngabo zitaza gutabara igihugu, u Rwanda rwari kuba
rwarasenyutse burundu.
Yagize
ati:“Guhagarika Jenoside ni kimwe mu bikorwa bikomeye byabayeho mu mateka
y’Isi. Iyo RPA itaza kuyihagarika, igihugu cyari kurimbuka burundu.”
Nyuma
ya Jenoside, yavuze ko RDF yagize uruhare runini mu kongera kubaka igihugu
cyari cyarashegeshwe. Yibukije ko abasirikare bayo bifatanyije n’abaturage mu
gusana ibikorwa remezo, gutanga ubuvuzi, kugarura ubuyobozi no gufasha
abaturage kongera kubaho mu mutekano.
Yanashimye
icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa RPA cyo gukumira ibikorwa byo kwihorera
nyuma ya Jenoside, avuga ko cyagaragaje ubunyamwuga n’indangagaciro zaranze izi
ngabo kuva icyo gihe.
Dr.
Kayumba yavuze kandi ko RDF yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe
n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, aho abasirikare bahoze mu ngabo za FAR binjijwe mu
gisirikare gishya hagamijwe kubaka ingabo zihagarariye Abanyarwanda bose.
Ku
rwego rw’akarere, yagaragaje ko u Rwanda rufite impamvu zifatika zo kurwanya
umutwe wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera
amateka yawo ya Jenoside n’ibikorwa bihungabanya umutekano byagiye bikorwa ku
Rwanda.
Yagize
ati:“Nta usesengura ibintu mu buryo buboneye wahakana ko u Rwanda rufite
uburenganzira bwo kurinda umutekano warwo no guhangana n’imitwe irushotora.”
Yakomeje
avuga ko RDF yabaye “ingabo za ntibizongere” mu kurinda igihugu no gukumira ko
amateka mabi yasubira.
Dr.
Kayumba yanagarutse ku ruhare rwa RDF ku rwego mpuzamahanga, avuga ko yabaye
“igisirikare cya Afurika” binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no
gufasha ibihugu byugarijwe n’imitwe y’iterabwoba.
Yatanze
urugero rwa Mozambique na Repubulika ya Centrafrique, aho RDF yafashije mu
kugarura umutekano no guhugura ingabo z’ibyo bihugu. Yibukije kandi ko u Rwanda
ruri mu bihugu bitanga abasirikare benshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye
bwo kubungabunga amahoro.
Mu
gusoza, Dr. Kayumba yavuze ko amateka, imyitwarire n’ibikorwa bya RDF
bidashobora gusibanganywa n’ibihano ibyo ari byo byose.
Yagize ati:“Inkuru nyayo ya RDF ni iy’ubutwari, ubunyamwuga,
indangagaciro, gukunda igihugu no kwitangira amahoro n’umutekano by’abaturage.”
Murirusange, Dr. Kayumba Christopher asanga RDF atari
igisirikare gikwiye guhanwa, ahubwo ari urugero rw’ingabo zagize uruhare
rukomeye mu guhagarika Jenoside, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere
amahoro haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Yemeza ko ibikorwa byayo mu
kurinda abaturage, guhangana n’imitwe y’iterabwoba no kwitabira ubutumwa bwo
kubungabunga amahoro ari byo bikwiye kwibukwa no guhabwa agaciro, aho guteshwa
agaciro n’ibihano bya politiki.