• Amakuru / MU-RWANDA


Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko kujyana ibibazo by’umuryango ku mbuga nkoranyambaga bishobora kuwuhungabanya no kugira ingaruka mbi ku bawugize, ashimangira ko umuryango ari wo shingiro ry’Igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango, wahujwe n’inama nyunguranabitekerezo ku kubaka umuryango ushoboye. Iyo nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano guteza imbere imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.

Minisitiri Uwimana yavuze ko uwo munsi ari umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho ndetse n’ibibazo bikibangamiye imiryango, anasaba Abanyarwanda kurushaho gusigasira umuryango no guha abana uburere bushingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu mibereho ya buri munsi.

Yagize ati:“Kwizihiza uyu munsi ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho no gushakira ibisubizo ibibazo bitwugarije. Umuryango ukwiye gukemuriramo ibibazo binyuze mu biganiro by’abawugize, aho kubijyana ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bushobora kuwuhungabanya.”

Yakomeje ashimangira ko ibibazo by’imiryango bishyirwa ku karubanda bishobora kugira ingaruka ku bana ndetse no ku isura y’umuryango muri rusange.

 Abaturage bavuga iki?

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko impamvu nyamukuru ituma abantu benshi bahitamo kuvugira ibibazo byabo ku mbuga nkoranyambaga ari uko hari abirengagiza inama n’ubunararibonye by’abakuru.

Umwe muri bo, Elie Mugabo Shema, yavuze ko kubaka umuryango bikwiye gushingira ku nama z’abari mu zabukuru bafite uburambe mu buzima bw’ingo.

Yagize ati:“Twirengagiza inama z’abadusize, nyamara bafite ubunararibonye bwo kudufasha kwirinda amakosa bamwe banyuzemo. Kubagisha inama byafasha imiryango myinshi gukemura ibibazo itaragera mu ruhame.”

Na none kandi, umubyeyi Gahingayire Marie Grace yagaragaje ko ababyeyi bakwiye gutekereza ku ngaruka ibanga ry’umuryango rishyirwa ku karubanda rishobora kugira ku bana babo mu gihe kizaza.

Ati:“Mbere yo gushyira ikibazo cy’umuryango ku mbuga nkoranyambaga, umuntu akwiye kwibaza uko abana bazabyakira nibakura bagasanga amateka mabi y’umuryango wabo yarabaye iciro ry’imigani.”

Ibibazo bikibangamiye umuryango

Ubushakashatsi bwa RGB bwo mu 2025 bugaragaza ko hakiri ibibazo byinshi bibangamiye ituze ry’imiryango. Muri byo harimo:

  • kunywa inzoga nyinshi (85.8%)
  • kutaganira bihagije mu muryango (83.2%)
  • ubusambanyi (79.2%)
  • gucunga nabi umutungo w’umuryango (78.7%)
  • kutumvikana ku ihame ry’uburinganire (75.9%)
  • kutita ku nshingano z’ababyeyi (69.2%)
  • ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga (30.1%)

Minisitiri yavuze ko ibyo bibazo bishobora guteza ingaruka zirimo abana bajya mu muhanda, guta ishuri, gukora imirimo ivunanye, imirire mibi, inda ziterwa abangavu ndetse no gusenyuka kw’imiryango.

Imibare ya RGB kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2025, imiryango 4,479 yatandukanye, aho 2,629 muri yo yahawe gatanya n’inkiko.

Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango washyizweho naUN mu 1993, utangira kwizihizwa bwa mbere tariki ya 15 Gicurasi 1994. Uyu mwaka, u Rwanda rwawizihije ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ibiganiro byiza; ireme ry’umuryango.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments