• Amakuru / POLITIKI

Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira.

Aya makuru yemejwe n’urwego mpuzamahanga rushinzwe imirimo yasizwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) uyu munsi. Ni na rwo rwari rumufunze kuva ubwo yari akurikiranyweho uruhare muri Jenoside.

Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yategetse ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru y’ukuri ku cyateye urupfu rwa Kabuga, ashyiraho umucamanza Alphons Orie kugira ngo ariyobore.

Kabuga wahoze ari umushoramari ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Uyu mushoramari kandi yakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments